FPR INKOTANYI, YAPFUYE KERA HASIGAYE KAGAME N’AGATSIKO KE.
Abatagera i Bwami ngo babeshywa byinshi, ukuri kw’ishyaka FPR INKOTANYI, benshi bahozemo ryitwa “umuryangoâ€, ryavutse rifite intego nziza ku “banyarwandaâ€, dukurikije imigabo n’imigambi yatumye rishingwa, riza guharanira kugera ku butegetsi rishyigikiwe n’abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abatutsi bari barahungiye mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, rirakura riza kubasha kureshya bamwe mu bahutu batari bameranye neza n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana n’agatsiko ke.
Ikinteye kwandika kur’uyu muryango ni ubutumire nandikiwe na “Chairman wa RPF†nkuko bakunze kubita w’Akagari ntuyemo, bwansabaga kwitabira Inama y’Umuryango FPR inkotanyi izabera ahasanzwe hakorerwa inama nyuma y’UMUGANDA, yakozwe kuya 25 Gicurasi, 2013 ikaba yaragombaga kwiga ku ngingo nyinshi zitandukanye ntari bubabwire hano, ubu butumwa nkaba ntarabashije kubwitabira kuko nari hanze y’igihugu ku mpamvu z’akazi kanjye, nkaba ngirango nsangize abasoma iyi nkuru ishusho FPR INKOTANYI ifite mu mitima y’abanyarwanda benshi bayirimo, bityo bidufashe kwumva ibihe turimo, aho byerekeza.
Mu Rwanda rero nkuko bizwi, FPR ni ishyaka ry’abanyarwanda, riri ku butegetsi kandi “rikunzwe cyane n’abanyarwanda bose, kubera ko ryarwanyije AKARENGANE, rivanaho UBUTEGETSI BUBI, rihagarika JENOSIDE yakorewe abatutsi, rikaba rikataje mu GUTEZA IMBERE IGIHUGU, ibi bikaba bihamywa n’uko Nyakwubahwa Perezida Kagame yatowe hejuru y’amajwi 90% ubugira kabiri ndetse agatorwa n’abanyarwanda benshi bamushyigikiye kubera ko IMVUGO YE NIYO NGIRO…†Aya ni amagambo muzasanga agenda agaruka cyane mu Manama hirya no hino, cyane cyane iyo turi mu Manama, yaba aya Leta, ay’Ubucuruzi n’ahandi henshi hateraniye abanyarwanda, ariko ibi bikaba bitandukanye n’ukuri, kuko mu Rwanda ababa mw’ishyaka rya FPR turibamo ibyo kuryarya Kagame n’abambari be nkuko ngiye kubibasangiza.
FPR nakwemeza ko imaze guca agahigo mu Rwanda kuko ari ishyaka rizwi cyane, nyamara nubwo abenshi bafite icyo bariziho hari n’abaryumva rikagira byinshi ribibutsa, duhereye mu ntambara yo gufata ubutegetsi, FPR yagiye irangwa n’ishyaka mubyo yakoraga byose, iri rikaba ryaraturukaga ku bwitange, guhuriza hamwe imbaraga no kugira intego isobanutse abari bayirimo, ndetse n’abiyumvaga mu nyungu yarwaniriraga bagaragaje, kuva ivutse, mu ntambara aho bagaragaje kwitanga, haba ku bantu no mu bintu, aho ababyeyi bemeye kwohereza abana babo ku rugamba baziko bashobora kuhashirira, abandi basiga imiryango yabo, bacikisha amashuri, basezera ku kazi keza kari kabatunze, abantu bitanga uko bashoboye kugeza aho rifatiye ubutegetsi, abarigize bakigabanya imyanya myiza yose, basaranganyije n’andi mashyaka uko byari biteganyijwe mu masezerano ya Arusha.
Iri shyaka twavugako riheruka kuba ishyaka abari bararishinze bakiririmo, kuko nibura icyo gihe bajyaga bashyamirana bigahera iyo ariko bakadukinga akenda mu maso twe tukumvako ibyo bakora babikorera inyungu z’igihugu kugeza ubwo abanyarwanda batangiye kumenya ukuri ku makosa akomeye Kagame n’agatsiko k’abasirikare benshi bavuye i Bugande bagiye bakora yo kwica abana b’abasore bize, babarushaga amashuri kubera kwikanga ko umunsi bageze i Kigali bazabategeka, hatangiye kumenyekana ukuri ku mpfu z’abo bana baturutse cyane cyane i Burundi, Zayire yak era n’ahandi mu bihugu byari bijijutse, ubwo abatutsi baba batangiye kugenda bacika integer, ntibyahagaze haje kuvuka ikindi kibazo cy’ubwicanyi bw’abahutu hirya no hino mu Rwanda, ibi bitera umwuka mubi hagati y’abayobozi ba FPR, cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu bari bagize Bureau politike yayo, aha twavuga nka ba nyakwigendera Seth SENDASHONGA, ba minisitiri wahoze ayobora Minisiteri y’ubutabera, ba Kanyarengwe, Rizinde aba arahunze, bigenda bikomeza bityo bityo, FPR igenda icika mo ibice ku muvuduko ukanganye, ibi ndetse bifata intera aho abatutsi basubiranyemo, abashinze ishyaka batangira kwigizwa hirya n’Agatsiko ka Kagame warukomeye cyane mu maso y’abatutsi, doreko bamubonaga mo umucunguzi wabo, kuko yabakuye mu mahanga akabagarura iwabo, gusa ntibamenyeko uwo Kagame, wigaragazaga nk’intwari icyo gihe ariwe washoboraga guhinduka ikibazo gikomereye u Rwanda n’abanyarwanda uyu munsi.

Gucikamo ibice kwa FPR, umwiryane mu bayobozi bayo, akagambane, guharabika, iterabwoba, ubwicanyi bwa hato na hato, kwishishanya, kubiba amatiku no kwikubira kuri bamwe bagamije kwubaka agatsiko byaje kwamamara, icyari umuryango gihinduka ishyirahamwe ry’Ibisambo, rimwe na rimwe ridatinya kumena amaraso y’uwo wese washoboraga kwitambika mu nyungu z’agatsiko ka Kagame, kugeza ubwo batwigaragarije, bakatwereka isura nyayo yabo, ubwo bikubiraga imyanya yose ikomeye mu gihugu (aha ndavuga aka gatsiko kagizwe n’abatutsi bavuye i Bugande, nabo bikaba atari bose), nuko batakaza ICYEREKEZO nyacyo ishyaka ryari rifite, ahubwo BASHIMUTA ibyari ishyaka barihindura UMUYOBORO wo GUKIRA VUBA, GUTEGEKESHA IGITUGU KIVANZE AHANINI N’ITERABWOBA, nuko bimakaza IBIBI BY’UBWOKO BWOSE.
Mu byasenye FPR ahanini, harimo KWIBESHYA ku muntu, kuko iyo bataza kwibeshya kuri Kagame, mpamyako uyu munsi tuba tugifite abasirikare benshi, abanyepolitiki benshi, abanyabwenge benshi, intwari nyinshi zakundaga, zitangiye kandi zaharaniraga ko u Rwanda rwakwikura mu bibazo rwahozemo, rurimo, ndetse rukomeje gushorwamo na Kagame afatanyije n’agatsiko ke, KAGIZWE AHANINI n’ABANYAMAHANGA b’ibisahiranda bameze nka “robots†zikunda IMIYA kurusha abantu, kuburyo abo aribo biganje mu butegetsi bwite bwa Leta y’u Rwanda, aba bakaba bakora uko bashoboye ngo bigarurire imitungo yose y’u Rwanda, ndetse abenshi bakaba bamaze kuyogoza igihugu bamaze kugisiga iheruheru. Muti ibi bishoboka bite? FPR abahanga bayishinze bari barateguye neza umushinga wo kwubaka u Rwanda, gusa Kagame amaze kubigizayo, yakoze ku buryo afata ibyegera bye akabiha ububasha, aho ibyo byegera bye byaduhitiragamo abayobora FPR guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akagari, aho akenshi batuzanira abayobozi (ba Chairman) bakadutegeka kubatora, doreko ibyayo bihora muri “tekinikiâ€, batumiza inama, bakatwumvisha ko tugiye kwishyiriraho inzego zituyobora, hanyuma nyirigutumiza iyo nama akaba ari nawe wihitiramo umukandinda mu nzego zose nkuko aba yabitumwe n’Ubunyamabanga bw’ishyaka, kandi uyu aba agomba kuba afitanye isano n’agatsiko, yaraturutse i Bugande, kuko ahanini iyo bamaze gutorwa abenshi baba badatuye aho batorewe, batazi ikinyarwanda, nta migabo n’imigambi tubaziho yewe nta n’ubunyangamugayo tumuziho kuko aba yazanywe n’abakomeye.
Ibi mvuze rero byagiye bitera abantu kugira amakenga no kujujura mu mitima yabo kuburyo, bagiye banga UBWIRU no GUTONESHA ABAGANDE bikorwa mur’iri shyaka, aho aba bategetsi dutorewe ahanini usanga bimakaje imbere GUKIRA VUBA, usanga bahutaza abo bashinzwe kuko nta kiraro na kimwe kiba kibahuza, doreko n’IKINYARWANDA ubwacyo batacyikoza, usanga n’imvugo zabo zuzuyemo ubuswa no kwerekana ko bavuye i “Yerusalemu†nkuko abenshi bahita, maze bamara gukira INZARA bakagaragaza UBWIBONE, AGASUZUGURO, UBUGOME no GUHUTAZA abanyarwanda kuko bo baba batiyumvamo kuba abanyarwanda.
Ubu aho mvugira aha, kubera impamvu navuze haruguru, nabemeza ko nta munyarwanda “nyawe†ukibarizwa muri FPR, bayirimo kubera ko banga kwiteranya n’abakomeye, kuko byagaragaye ko iyo ushatse kunyuranya n’ubushake bwabo, bagusibira amayira yose, aho bakubuza amahwemo mu kazi, hari abanyarwanda ubu baciwe burundu ku buryo udashobora kubona akazi aho ariho hose mu Rwanda ndetse n’ahantu hose bashobora kugera, bitewe nuko banze kugaraguzwa agate, cyangwa bagiranye amakimbirane yoroheje n’igikomerezwa, bipfa gusa kugera muri Sekeretariya kwa Ngarambe, hari benshi bakeneshejwe, aho batezwa Rwanda Revenue Authority, Inkiko, Polisi, Inzego z’ibanze kuburyo baguteza burikintu cyose ndetse warebanabi bakanakwica ngo kuko waciye ukubiri n’UGUSHAKA KWA FPR, aha naho kuba igipinga, kunyuranya n’ibyo FPR ishaka bikaba biguhindura umwanzi w’igihugu, nyamara kandi batubeshya ngo dufite amashyaka menshi.
Nkaba nababwirako uburyo bugezweho FPR isigaye ikoresha umuganda rusange wa Leta mu nyungu zayo bwite, aho iboneraho igafatirana abaturage, waba uri umuyoboke wayo cyangwa utanayirimo, ikabakoresha inama zihoraho buri kwezi, aho ibabwira gahunda zayo ahanini ziba zigoye gutandukanwa n’iza Leta, ibi bikaba bikubiyemo iterabwoba kuko bitwaza ko iyo utitabiriye umuganda ucibwa ihazabu iremereye, ndetse ukaba wafatwa nk’umwanzi w’igihugu, igipinga, ikigande n’ibindi byaha byose bikomeye, bityo FPR ikaba yarabonye uburyo bwo gufata ingwate abaturage bose nyuma y’umuganda ikababwira ibyo ishaka kubabwira byose, doreko nubwo byitwa inama usanga ahubwo arukumenyeshwa ibyemezo bishya byafashwe n’umunyagitugu Kagame n’agatsiko ke k’abanyamahanga biganjemo abagande (aha ndavuga abagande nyabagande, batagira igisekuru mu Rwanda, ndetse batazi ikinyarwanda na gikeya kandi bashaje).

Uku gufata ingwate abaturage nibyo mubona bikorwa burigihe iyo Kagame yakoresheje igiterane agamije kwishongora ku banyamahanga ko akunzwe, aho bategeka abaturage gufunga ibikorwa byose, bagakinga amazu, amaduka, insengero, ibiro by’ubutegetsi, ibitaro ndetse n’amavuriro byose, bagashorera abaturage n’inkoni nyinshi baberekeza aho bateguye, maze bakaragirwa nk’amatungo ari nako bategekwa kumwenyurira amafoto no kuririmbira IKIGIRWAMANA Kagame, kabone nubwo baba baburaye, barwaye cyangwa batamushyigikiye na gato, iyo niyo FPR iri mu Rwanda, niryo shyaka rukumbi rya papa na mama, nibwo bwato bushya burimo u Rwanda n’abanyarwanda doreko yo ubwayo ari nini cyane kurusha u Rwanda, nikimenyimenyi, isigaye itunze u Rwanda, irakize, irakomeye, ndetse niyo igenera u Rwanda uko rugomba kubaho, nyamara atariko byakagombye kugenda, inzego zose zari zikwiye gukorera u Rwanda zikorera FPR, KAGAME, ABANYAKAZU, u RWANDA hanyuma hagaheruka UMUTURAGE nabwo rimwe na rimwe.
Kanyarwanda.