kingBanyarwanda, Banyarwandakazi,
Nongeye kubaramukanya urukundo n’Urukumbuzi rwinshi kandi mbifuriza
amahoro no kugira ubwihangane muri ibi bihe bikomeye twibuka ku nshuro
ya 19 abacu twabuze muri jenoside yabaye mu 1994 no mu bundi bwicanyi
bunyuranye.
Mboneho umwanya wo gusaba abanyarwanda bose gushyirahamwe no
kubabarirana bagafatana mu mugongo muri ibi bihe bidasanzwe twibuka
amahano yabaye mu gihugu cyacu. birakwiye kandi ko abanyarwanda
bazirikana ko kwibuka ari inshingano y’abazima kugira ngo basubize
icyubahiro ababo batakiriho.
Tugomba kuzirikana ububi bw’ubwicanyi ndenga kamere bwabaye hagati
y’abana b’u Rwanda kandi tukarwanya twese hamwe ko bitasubira.
Birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko kumena amaraso ari ukunyuranya
nibyo Imana idushakaho nk’ibiremwa bwayo, tugomba kwirinda kandi
icyatuma u Rwanda rusubira mu miborogo nk’iyo muri 1994.
Ni muri urwo rwego nifuza kubamenyesha ko igihe kigeze kugirango
duharanire icyahuza abanyarwanda, baba abakiri bato, abakuze na
basheshe akanguhe. Nongeye kandi kubasaba kurushaho kugira impuhwe zo
gufasha abatishoboye, imfubyi n’abapfakazi, ibimuga n’abarwayi.
Dukwiye kureka imyiryane, amacakubiri, intambara z’urudaca n’ibindi
byose bibuza abana b’uRwanda amahoro; ahubwo tugaharanira kuvugisha
ukuri, gukundanana no koroherana byo bizaduha amahoro arambye mu gihugu
no mu karere.
Nk’umubyeyi wanyu nifatanije n’abanyarwanda b’ingeri zose, mukababaro
bafite muri ibi bihe. Ntanze ihumure kubana b’u Rwanda bose
mbamenyesha ko nahagurukiye kugarura amahoro arambye mu Rwanda no mu
karere, bityo tukubaka u Rwanda rurimo umudendezo, tukabana neza twese
mu rwatubyaye.
Ndangije mbifuriza amahoro y’Imana
Bikorewe, Washington kuwa 07/04/2013
Umwami KigeliV Ndahindurwa