Mu gihe Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kwimura abatuye mu duce dushobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo ahanini bituruyse ku biza, bamwe mu baturage bireba bagaragaza impungenge ko babimenyeshejwe bitunguranye nyamara Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwo bukemeza ko bategujwe mu mezi arenga atatu ashize.

Ibaruwa_bahawe_yo_kubimura-a2950

Abaturage bo mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, ho mu Karere ka Gasabo hamwe mu hagomba kwimurwa abantu muri uyu Mujyi, batangaza ko tariki ya 28 Werurwe ari ho bahawe amabaruwa abasaba kwimuka bitarenze tariki ya 31 uku kwezi mu rwego rwo gukiza amagara yabo. Ibi bikaba bireba abakodesha.

Hagati aho tariki ya 27 Werurwe 2013, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba avuga ko abagomba kwimuka batagomba kurenza tariki ya 31 uku kwezi. Yasobanuye ko iki atari ikintu gitunguranye, agira ati “hashize amezi arenga atatu babimenyeshwa benshi bakunze gutegereza umunota wa nyuma.”

Iki ni ikibazo berekana ko kibagoye kuko bitaborohera kubona ahandi bakodesha mu gihe bamwe muri bo bari baramaze no kwishyura ubukode kandi bidashoboka ko basubizwa aya mafaranga.

Ikindi bagaragaza ni uko aho bagerageje kubaza inzu zo kwimukiramo basanga igiciro cy’ubukode cyikubye inshuro ebyiri ugereranije n’icyo bishyuraga.

Nubwo haherwa ku batuye mu nzu bakodesha, ba nyirazo batuye mu duce twagaragajwe ko dushobora kwibasirwa n’ibiza ngo na bo bazavamo nta ngurane bahawe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange avuga ko uhabwa ingurane ari uwimuwe ahantu ku bw’igikorwa cy’inyungu rusange kigiye gukorerwa aho yari atuye naho uwimuwe kubera gukiza ubuzima bwe akaba ntayo ahabwa.

Aba baturage bo mu Kagari ka Nyamabuye twaganiriye bavuga ko hatangiye kuvuka amakimbirane hagati y’abapangayi basaba ba nyir’inzu kubasubiza amafaranga bishyuye ngo babone icyo baheraho basha izindi, na bo bakabwira ko batayafite kuko bayajyanye kwishyura umusoro w’ubukode no kuyakemuza ibibazo.

Imirenge ya Gatsata, Kimihurura, Kacyiru, Remera, Kicukiro n’ahandi mu Mujyi wa Kigali, ni ho hari uduce dutungwa urutoki kuba twashyira mu kangaratete ubuzima bw’abantu biturutse ku biza bikaza umurego mu gihe cy’imvura nyinshi.