KayitareInkuru dukesha ikinyamakuru igihe.com

Umunyarwandakazi Pauline Kayitare aherutse kwegukana igihembo cyitiriwe Laurence Tran kubw’igitabo yanditse afatanyije na Patrick May bise “Tu leur diras que tu es Hutue”, gikubiyemo ubuhamya bw’ibyamubayeho, we n’umunyaryango we, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ; gusa hari benshi bakomeje kujya bagaragaza ko mu bikubiye muri iki gitabo harimo n’ibinyoma.

“Uzababwire ko uri Umuhutukazi”, ni ko umutwe w’iki gitabo usobanuye ugenekereje mu Kinyarwanda, iki kikaba gikubiyemo ubuhamya bwa Pauline Kayitare wari ufite imyaka 13 mu gihe cya jenoside, muri icyo gihe akaba we n’umuryango we bari batuye mu cyahoze ari Kibuye, aho bose baguye akarokoka wenyine.

Igihembo Laurence Tran cyashyizweho n’umuryango w’umukobwa witabye Imana ku myaka 26 kiramwitirirwa, gitangwa rimwe mu myaka ibiri, kigahabwa abanditsi b’ibitabo babiri batarengeje imyaka 35 bagize uruhare mu kunga imico itandukanye no gufata mu mugongo abagiriwe nabi, yaba ari abakorewe ivangura kimwe n’abahohotewe. Tariki 4 Werurwe uyu mwaka iki gihembo cyashyikirijwe Pauline Kayitare ndetse na Renaud De Heyn, uyu akaba yaranditse igitabo gikubiyemo inkuru ishushanyije yise “Soraïa”.

Tugarutse by’umwihariko ku gitabo cya Pauline Kayitare w’imyaka 31 y’amavuko, gikubiyemo ubuhamya bw’uko yarokotse mu gihe cya Jenoside, amarorerwa yiboneye n’amaso ye nk’igihe biciraga abantu bagera mu 150 mu maso ye, uko yafashwe ku ngufu, kugera ku buzima yaje kubamo nyuma ya Jenoside mu Rwanda, aho yavuye mu 2001 agana mu Bufaransa gukomereza ubuzima bwe ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma yo gushyirwa ahagaragara kw’iki gitabo mu mwaka wa 2011, hari benshi bagiye bagaragaza ko bimwe mu bivugwamo ari ibinyoma, cyangwa se hakaba harabayemo kwibeshya.

Uwitwa Habiyambere Antoine uvuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu uba mu Burayi, by’umwihariko nawe akaba avuga ko akomoka ku Kibuye, nyuma yo gusoma iki gitabo yagaragaje byinshi avuga ko bidasobanutse ndetse we, kimwe n’abandi batandukanye, basabye Pauline Kayitare ibisobanuro ariko kugeza n’ubu ntibarabihabwa.

Pauline Kayitare afite igitabo cye “Tu leur diras que tu es Hutue”

Ibikemangwa kubyo avuga mu gitabo birebana n’imyigire ye

Bwana Habiyambere agira ati “Mu gitabo cyawe uvuga ko buri gihe wabaga uwa mbere mu ishuri mu myigire yawe y’amashuri yisumbuye, uvuga ko wasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1999. Gusa ugaruka mu Rwanda, warangije amashuri mato mu mwaka wa 1995(nk’uko bigaragara mu gitabo cyawe)”, akomeza agira ati “Urabizi neza ko mu Rwanda amashuri yisumbuye yigwa imyaka itandatu, kubw’ibyo wari kuba warasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2001 aho kuba mu mwaka w’1999 nk’uko ubivuga ! (Ubusanzwe wari kuba uri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye)”.

“Mu mwaka wa 2001 wigaga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), bamwe mu nshuti zanjye barakuzi neza. Wahigaga mu mwaka wa 2 wa kaminuza”, nk’uko Habiyambere yakomeje abivuga, nyuma asaba ibisobanuro Pauline Kayitare kuri iyi ngingo agira ati”Nsobanurira uburyo budasanzwe wakoresheje kugirango utiga imyaka itandatu yagenwe kuri bose mu myigire y’amashuri yisumbuye.” Ati “Niba mbyumva neza wasimbutse imyaka ibiri, wakoresheje uburyo butemewe n’amategeko, urumva nibeshya ?”

Habiyambere akomeza asaba Kayitare ibisobanuro mu bikubiye mu gitabo cye agira ati “Mu gitabo cyawe kandi ugaragaza ko warangije umwaka wa 6 uri ku mwanya wa gatanu, ese yaba ari ku rwego rw’igihugu cyangwa ni mu kigo wigagamo ?. Niba ari ku rwego rw’igihugu, wari kuba warabonye buruse ya leta yo kujya kwiga hanze y’u Rwanda cyangwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ya Butare (…) ariko wize muri kaminuza yigenga, aho warihirwaga n’Ikigega FARG kuko utari ku rutonde rw’abahawe buruse ku rwego rw’igihugu”, ati “Niba ntibeshye aha naho harimo ikindi kinyoma.”

Ibindi bikemangwa mu buhamya bwa Kayitare

Agendeye ku rubuga rwa Pauline Kayitare rwihariye “http://www.kayitare.com” ariko kuri ubu rusa n’urwahagaze, Habiyambere agira ati”Uvuga ko So ukubyara yavaga ku kirwa cya Nyamunini akaza kukureba buri munsi aho wabaga uri. Nk’umuntu ukomoka Rutsiro, reka nkumenyeshe ko aho harimo intera y’ibirometero birenga 18, ni ukuvuga isaha imwe ugendeye mu bwato bufite moteri cyangwa amasaha ane kuwahagenda yoga mu mazi, nk’umuntu uzi uko Abatutsi bari bamerewe muri kiriya gihe, utekereza ko nta kurya, kunywa no kuryama, bishoboka ko yari kubasha iyo siporo idasanzwe ya buri munsi ?”

Ibi bigarukwaho kandi n’uwitwa Uwamahoro Claudine nawe uvuga ko yarokokeye ku kirwa cya Nyamunini aho na Pauline Kayitare yari ari, kubwe asanga ubuhamya bukubiye mu gitabo “Tu leur diras que tu es Hutue” burimo amakabya nkuru menshi kuburyo we asanga yarashatse “gukora filimi y’I Hollywood”.

Uwamahoro agaruka mu gace Kayitare avuga ko ku kirwa cya Nyamunini bafashwaga n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, avuga ko aha harimo kubeshya kuko iri shami ritakoreraga kuri kiriya kirwa.

Nyuma yo kuva ku kirwa cya Nyamunini, abari yo bakomeje bagana ku kirwa cya Ijwi ku ruhande rw’icyahoze ari Zaire. Aha naho Uwamahoro ahagarukaho agira ati “Uvuga ko impunzi z’abanyarwanda zahungiye ku kirwa cy’Ijwi zakirwaga nk’”Abacakara”, aha ndasanga aya magambo yawe adahuye n’ukuri ndetse Atari n’ayo kwihanganirwa (…) ntushimira Abashi bo ku Ijwi n’ukuntu batwakiranye amaboko yombi. Niba hari abarokoye ku kirwa k’Ijwi ni ukubera Abashi ku buryo wari ukwiriye kubashimira aho kubasebya.”

Byose mu byagiye bibazwa Pauline Kayitare mu bikubiye mu gitabo cye, kugeza n’ubu ntarabisubiza, gusa igisubizo rusange yatanze yagize ati “Nanditse ubuhamya bimvuye ku mutima ngaragaza ibyo nabonye. (…) Niba mwaraciye mu bihe bikomeye nk’ibyo nanyuzemo, mukaba mwagize ibyo muvuga ntazi n’ishingiro ry’ukuri kwabyo, namwe nimufate umwanya mwandike igitabo gikubiyemo uko mubona ibintu. Kabone niyo iki gitabo cyaba gikubiyemo ibidahuye n’ibyo nanditse, nagisomana ubushake : demokarasi ihumekera mu kugongana kw’ibitekerezo bitandukanye”.

Igitabo “Tu leur diras que tu es Hutue” cyasohotse bwa mbere muri Werurwe 2011 mu Bubiligi mu nzu y’ibitabo yitwa André Versaille , gifite paji 192. Pauline Kayitare yacyanditse afatanyije na Patrick May, uyu akaba ari nawe wafatanije na Yolande Mukagasana mu kwandika igitabo bise “La Mort ne veut pas de moi”.

Kanda hano usome byinshi mu bivugwa ku gitabo “Tu leur diras que tu es Hutue”.