Agaciro 1Umuhango wogushakisha amafaranga yo gushyira mu kigega Agaciro Fund warateranye mu Bwongereza, Iyo nama ikaba yarateganijwe nurubyiruko yajemo abanyarwanda batuye mu Bwongereza maze bahulira muri burasirazuba bwa London, ahitwa  Impression Event, venue kuri iyi address: Milner Road, West Ham, London E15 3AD. Ubwo hari tariki ya 23.02.13

Impression event venue

Bamwe mubabashije kwitabira uwo muhango bamenyesheje ikinyamakuru inyenyerinews ko hateraniye abantu bagera 60, ingimbi 25, abashesha akanguhe 20 na 6 baturutse muri Ambassade hamwe nabanyiri guteganya uwo muhango.

 

Umwe mu bateguye uwo muhango we mu gahinda kenshi yagize ati’’ twarahombye biteye agahinda, ati twibazaga ko tuzabasha kugarura amafaranga tutabashije kubona ubushize mu mugi wa Conventry igihe twari twateguye umuhango nk’uyu. Kandi twijeje Kigali kuyifata mu mugongo ariko ntibirashoboka.

 

Ikosa nyamukuru ryakozwe na Chairman Patrice Shema kuko yemeye kuzatanga inkunga ya £3000 ariko kimwe n’abandi benshi ntiyabashije kuyatanga. Ubundi kandi kwivumbura kwa bamwe mubanyarwanda batuye hano, banze kwitabira imihango yose yerekeranye n’ikigega Agaciro fund nabyo biradusubiza inyuma. Umucunga mari Ismail Mugisha we yatubwiye ko azegura kuko ntabwo yabasha kwaka amafaranga abantu batayafite, ati abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubwongereza abakora ntabwo batwumva, naho abadakora yego barabyitabira ariko ntacyo baba bafite.

 

Ati ntabwo twaba tuyobowe nabantu nka Patrice Shema udakora nawe utunzwe na leta ngo tubashe kwumvisha abanyarwanda ko twabasha gucunga neza amafaranga tubasaba. Cyakora bwana Patrice Shema we yemeza ko yatereranywe, yagize ati ambassade nta mafaranga yokudufasha igifite kandi ntabwo twabasha kugira icyo tugeraho tudashoye. Dore ko abantu ba hano bakenera kubakira, ugashaka ukuntu ubashuka kuko nandi mashyaka niko abigenza nka RNC na FDU Inkingi, kuko bo bakomeje kubona abayoboke ariko muburyo butandukanye. Ati naho twebwe turabasaba kwishyura nokugura ibyo barya, mugihe andi mashyaka ahubwo aba yishyuye aho bahurira bahererekanya ibitekerezo, ati infashanyo zitangwa kubushake ntabwo ari agahato.

James_wizeye

Umwe mubasabye kudatangaza amazina ye yagize ati Bwana Jimmy Uwizeye akomeje kuzana amacakubiri muri community, ati nkubu yiyegereje Jessica kuko bose bakomoka Mityana ho muri Uganda, kandi banakuranye, ati nubwo bamushyingiye Peter azi neza ko bamubeshye ko afite ibyangombwa kandi atabifite ikintu cyari kibasenyeye, cyakora Bwana Uwizeye abafashisha impapuro z’ibyemezo za ba maneko bu Rwanda kugirango babone ibyangombwa. Yongera ho ati ibyo Jimmy Uwizeye yabikorera nde wundi? Ati siwe gusa yanabifashije Abera Yvonne.

Rongera ati Bwana Patrice Shema na Peter bazanywe muriki gihugu n’abagore babo aribo  Leah Rucibigango na Jessica, Patrice azwi nkumuntu w’ umurasta; Lea yikundiye ugerageza gucuranga, ariko kuba yavamo umuyobozi wa community y’abanyarwanda mu Bwongereza byo ntabwo bishoboka. Kuva aba bagabo bombi bagera muri iki gihugu ntawuratunga akazi ntanubwo bagira imyuga izwi ati ubwo Ambasadde na RPF muri rusange bageze aho gutega amaso abantu nkaba koko?

 

Igihombo rero gikabije nuko bakodesheje aho guhulira. Gahunda yari yuko inyungu yari kwishyura amafaranga yakomeje guteza ikibazo abanyarwanda bemereye Conventry mu mwaka ushije ariko akaba ataratanzwe.

Aho guhulira hishyuwe £1000.00 naho gufungura £700.00 ubwo bikavuga ko yose hamwe hishyuwe 1700.00. Ubwo ambassaderi Ernest Rwamucyo ucuye igihe ugiye kuzimurirwa mu Buhinde niwe wari umushyitsi mukuru kuri uwo munsi acigatiwe nibyegera bye bakorana muri Ambassade.

Icyatangaje benshi mubari bahateraniye rero nuko nabaje banze gufungura kandi ariho nyungu yaritezwe, benshi bavugaga ko baje bamaze gufungura kubera kwirinda kuba bahumana bati utuzi twa Col Dan Munyuza na Gen Jack Nziza twaraduhahamuye!! Icyagaragaye nuko community nyarwanda isigaye itinya gufungura hanze cyangwa mu mihana.
Bityo habonetse £700.00 bahomba £1000.00 kubera icyoba cyaritse mu mitima y’abanyarwanda namacakubiri aterwa n’ubuyobozi bubi, ikindi cyagaragaye nuko Ambassade yagerageje kwegeranya urubyiruko ariko kandi bikananirana kuko wari umunsi wogusohoka maze ubwo bose agaciro baragata bigira kukabari bita Let Live kari kabayemo igitaramo bise Kigali Night maze aho bararya baranywa; nurubyiruko rwose niho rwateraniye.

 

Ernest-RwamucyoAmbassaderi Rwamucyo yisubiriye iwe yimyiza imoso, ubundi abashesha akanguhe bo muri Community bicinya icyara, ubwo bavugaga bati abanyarwanda bize bakora ntibaboneka mubintu nkibi ahubwo nibyo abantu baba shomeri batungwa nogusabiriza bashaka kuzahabwa akazi i Rwanda.

 

Ngendahayo Aime

Westham-East London