Abarwanyi ba M23 barashinjwa gukoresha uburetwa
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo MONUSCO, zashinje abarwanyi ba M23 gukoresha uburetwa abaturage bo mu gace Gako, babakoresha imirimo yo kuvoma no gutashya.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa MONUSCO Lt Col. Alexis Base mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku itariki ya 30 Mutarama 2012, aho yavuze ko aba barwanyi ba M23 baherereye ku birometero 10 mu Majyepfo y’Ikicaro cy’Akarere ka Rucuru bakoresheje abaturage mu cyumweru gishize imirimo y’agahato yo kubavomera amazi no kujya gutashya inkwi.
Ibirego ariko Umutwe wa M23 wabiteye utwatsi. Mu ijwi rya M23 François Rucogoza Tuyihimbaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo yatangarije BBC ko ari ibinyoma byamabaye ubusa bashinjwe na MONUSCO kuko ngo abarwanyi babo ari abasore bafite ingufu, badakeneye ubafasha kujya kuvoma cyangwa gutashya inkwi.
Gusa, Rucogoza yavuze ko bafite ibikorwa rusange by’umuganda bigamije iterambere ry’aho batuye, aho bafatanya n’abaturage birimo gusibura mihanda kandi ngo bose babikorera hamwe nta gahato bashizweho.
Kuva mu kwezi kwa kane umwana ushize, ubwo umutwe wa M23 wafata intwaro ukiyemeza kurwana, ukagera n’aho wigarurira Umujyi wa Goma ku itariki ya 20 Ugushyingo 2012 aho wamaze iminsi 12 gusa ugahita uhava, ntiwahwemye guvuga ko Leta ya Congo itubahirije amasezerano yagiranye na CNDP yo kuwa 23 Werurwe 2009.
Nyuma yo kotswa igitutu n’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari byibumbiye mu muryango ICGLR ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, abarwanyi barekuye Umujyi wa Goma, inzira y’ibiganiro Kabila yari yaranze itangira ubwo.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize Abayobozi ba M23 bari mu biganiro n’abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, I Kampala muri Uganda aho bahujwe na Perezi Yoweri Kaguta Museveni, gusa ibiganiro ntibiragera ku musozo kuko ibyo M23 isaba bimwe na bimwe leta ya Congo itabikozwa.