Nkuko bisanzwe mumikorere y‘agatsiko ka FPR inkotanyi mu gusenya ingo zabamwe mubo yikeka ko batavuga rumwe nayo ibinyujuje mubo bashakanye cyangwa bamwe mu miryango yabo.  iyo Abicanyi ba Kagame  bananiwe kwivugana  uwo bashaka  batangira gushaka ubucuti kubamukomokaho ubundi babasha kumusenyera  bakamusiga  yangara ubwo abicanyi bakicinya icyara  bati twamushoboye. Mubo basenyeye  bakoresheje ababakomokaho ntiwababara nguzabarangize

NADINE

Captain Tega Frank aza mubambere, ntabwo ariwe gusa kandi twabonye nibyabaye kuri Maj Ntashamaje kuko bamucyuye umugore we ariwe ubibafashijemo. Nimuri urwo rwego rero Maneko za Leta ya Kigali zafashe icyemezo cyo kwangiza amazina yabamwe mu Bayobozi n’Abayoboke ba(RNC) ihuriro nyarwanda, batanze inkuru y’ibihuha  kurubuga  le prophete noneho basanze bidahagije banabinyuza  mu kinyamakuru Igihe.com  gikorera kumurongo wa internet mu Rwanda ariko kandi kikaba arikinyamakuru cyatangijwe na Gen Jack Nziza umwicanyi mukuru ufatanije na Perezida Kagame. inkuru yuzuye ibinyoma yatangajwe ko umukobwa utuye mu Bubiligi witwa Nadine Gakarama ngo yaba atwite inda ya Major Micombero. Twaganiriye na Nadine Gakaramba kuri Telefoneye igendanwa atubwirako ari ibihuha ntaho ahuriye na Micomero,ubwo yahise  atwoherereza inyandiko ikurikira.

Uburenganzira bwo kwamagana inyandiko insebya

Namaganye k’umugaragaro inyandiko insebya yasohotse mu kinyamakuru igihe.com yo kuwa 10/01/2013 ivuga ko Bwana Micombero Jean Marie yaba yaraciye inyuma uwo bashakanye akansanga.

Iyi nyandiko iransebya kuko nta kuri na gato kuyikubiyemo. Bwana Micombero Jean Marie nta bucuti bwihariye dufitanye kuko namumenye muri RNC kandi icyo duhuriraho ni ibirebana na RNC gusa kimwe n’abandi bayoboke bose. Ni umuyobozi nubaha nawe akanyubaha nk’uko yubaha abandi bayoboke ba RNC.Micombero ni umugabo wubatse Kandi wiyubaha akaba anakorana neza nabo ayobora.

Iyi nyandiko isebanya ibangamiye ku buryo bukabije uburenganzira bwanjye kandi bikaba binateye isoni kubona iki kinyamakuru kiyisohora cyitaragize ubutwari bwo kumbaza icyo nyivugaho ; bityo nkaba mbifata nka propaganda zigamije inyungu zitubaha uburenganzira bwa muntu ariko by’umwihariko bw’umwari n’umutegarugori.

Mboneyeho kwiyama nkananitandukanya n’inyandiko zasohotse mu bihe bishize kuri commentaires z’urubuga « le prophete » nazo zinsebya. Izi zose zirasenyera umugozi umwe : propaganda za Politiki.

Nkeka ko itangazamakuru mu bihe tugezemo ryakabaye risohora inkuru zikoreweubushakashatsi zigamije kubaka abanyarwanda aho kubayobya no kubasebya hihishwe inyuma y’inyungu za politiki cyangwa izindi zinyuranye zitubahitse.

Birabaje ko nasabye uhagarariye ikinyamakuru igihe.com, bwana Karirima Aimable,  gusohora iyi nyandiko akabyanga kimwe n’uwa le prophete. Nkaba mboneyeho gushimira iki kinyamakuru cyemeye kuyisohora.

Bikorewe iBuruseli, tariki ya 12/01/2013

Nadine GAKARAMA

Editor Rwema Francis