Maneko za Kagame zikomeje kwiruka inyuma ya Bwana Jean Paul Murara.
Igihugu cyububirigi cyakomeje kuvukamo abanyarwanda benshi babona ko bimwe mubibazo byugarije U Rwanda hari ubundi buryo byakagombye gukemurwamo, nyuma yaho umuryango Ihuriro Nyarwanda(RNC) ushingiwe benshi mubanyarwanda batuye amahanga ndetse no mu gihugu cy’u Rwanda barawuganye, usibye ko abatuye u Rwanda bo baba bihishe kubera ubugizi bwa nabi bukorerwa abakekwaho kuba abayoboke ba RNC/FDU inkingi. Nimururwo rwego rero Bwana Murara Jean Paul wahoze ari umusilikare mungabo za FPR inkotanyi wahunze leta yu Rwanda,  ubarizwa mu gihugu cyu Bubirigi ya yobotse  RNC ( Rwanda National congress)  yaje gushingwa umurimo wubukangurambaga mw’ihuriro Nyarwanda,Buruseli,  amakuru ageze ku kinyamakuru inyenyeri aremeza ko Bwana Murara amaze iminsi akurikiranwa nudutsiko twinsoresore zashatse kumugirira nabi mu muhanda avuye gusura inshuti ze.yari yabanje guhamagarwa nabamwe mubo yakoranye nabo cyera mu ngabo za FPR bamusaba kwitandukanya ni Ihuriro Nyarwanda, yabasabye kurekeraho kumuhamagara bamwigisha uko agomba kubaho.
Amakuru atugeraho ubu nuko ari umwe mubashakishwa na Leta yu Rwanda kumuvutsa ubuzima bwe kuburyo bukomeye nkuko bisanzwe kubarwanashya ba RNC. Tumaze kubona iyi nkuru twagerageje guhamagara nyiri ubwite kuri télephone ye igendanwa ngo tubaze icyo abitekerezaho, ‘’yagize ati Impungenge  nuko leta ya FPR yica abatavuga rumwe nayo ndetse ikaba ikomeje gukurikirana aho bari hose kwisi’’
Nkuko byakomeje kugaragara mubitangaza makuru aho impirimbanyi za democracy nabayobozi bamashyaka hirya no hino bahungabana kubera ubugizi bwa nabi bwabashinzwe iperereza rya Perezida Polo Kagame
Jean paul Murara rero yahoze mu ngabo za FPR muri Batayo ya 59 iyobowe na Colonel Ngoga Charles waruzwiho ubutwari kurugamba mubihe byahise aho  uyu Col Ngoga nawe yakomeje guhura nibibazo bihambaye kugeza aho Prezida Kagame amuhitanye azize amarozi yahawe na bamaneko be.Abamukomokaho bose bakwiriye imishwaro,ikindi kandi nuko abasilikare bibyegera bye baje guhunga kimwe nizindi ngabo nyinshi za FPR inkotanyi zikomeje guhura nibibazo kubera kuba zari ibyegera byabamwe mubasilikare bakuru bagiye bahunga.
Bwana Jean Paul Murara rero kuba yarayobotse RNC ihuriro nyarwanda yemeje ko byongereye ubukana bwo kumuhiga, ibyo bikaba byaragaragaye aho ba maneko bakomereje
no gutoteza  bene wabo bagituye mu Rwanda babasaba kubwira mwene wabo ko yakwitandukanya na (RNC) ihuriro nyarwanda.
Rwema Francis
natwe turifuza kugana ihuriroo, kuko cyama arananiwe,arimo araroha urwanda, aho kuruishyira aheza!!ihurirooo, oyeee, cyama puuuuuuuu!!!!