2012 PEREZIDA KAGAME YARANZWE NO GUHUZAGURIKA, KWIBA NO KUBESHYA.
Iyo witegereje mubyagiye biranga Perezida Paul Kagame muri uyumwaka turangije usanga yaragiye arangwa no guhuzagurika mumagambo ndetse no mubikorwa.
Perezida kagame muguhuzagurika mukibazo cya congo:
Perezida Kagame amaze kubona ko ikibazo cya congo ariwe ukirimo kurusha banyiracyo yatangiye kujya yivamo ndetse akivamo nomugihe nta umubajije ikibazo cya Congo. ingero ni nkigihe yabaga yahuye n’abanyamakuru iyohagiraga umubaza ikibazo kijyanye n’uruhare yaba afite muri congo yahitaga amwuka inabi kugirango hatagira n’undi uhirahira akamubaza,agahita avuga ko nawe avuka ibibazo bya congo yabisanze so nta ukwiye kumbaza ibibazo bya congo.Nyamara  aho ibintu bimaze kumukomerera ubu nta desikuru Kagame ashobora kuvuga adahereye kukibazo cya Congo.Kagame iyo atangiye kuvuga ku kibazo cya Congo wumva ibibazo bya Congo abizi kurusha abayobozi bayo.
Perezida Kagame ntabwo yifashije guhuzagurika.
Iyo witegereje usanga Kagame atarifashije guhuzagurika mukibazo cya Congo kuko igihe kinini yagiye afashwa na Ministiri MUSHIKIWE LOUISE, (Mushikiwabo). Uyumugore nawe guhuzagurika ntibyamwisobye ndetse we nikinyoma yaracyambariye karahava! Â yanatikije amafaranga yabanyagihugu ava mumisoro yabo yiruka ibihugu ajya guhagarara ku kinyoma cya shebuja Kagame, akabikora abizineza ko abeshya.
Ese kagame yaba afite ihahamuka cg ihungabana rimutera guhuzagurika?
Katurebe impamvu Kagame agenda avuga amagambo  arimo guhuzagurika cg agakora ibikorwa bimugaragaza nkuwahungabanye, mumyaka ibiri tuvuyemo Kagame yagaragaje  ihuzagurika ariko icyo gihe Kagame yariyifitiye ikibazo cy’amatora kandi abona kuyatsinda bizamugora doreko yari yugarijwe na Rwisereka Kagwa, Madame Ingabire V, Ntaganda B, haba hiyongereyeho na Gen Kayumba N waje kumucika. Icyogihe Kagame yaratukanye amera nk’abashumba nako yanarenze abashumba kuko burya ntamushumba utuka uwo  atareba ariko Kagame icyogihe yatukaga aboyamaze gufunga ndetse nabamaze kumuhunga naboyishe ntabibagirwa kuko nabo arabatuka kandi batakiriho.
Murumva ko ihahamuka nihungabana rya Kagame ntabwo riva kubanyarwanda yapfushije ahubwo rishobora kuva no kubuhemu yakoreye abanyarwanda nyuma bikazabyara guhuzagurika turimo kumubonaho uyumunsi, ngirango mujya mwumva iyo twinjiye mu kwezi kwa kane abantu batangira guhahamuka bitewe nibyo babonye cg bakorewe cg bakoze bagatangira guhuzagurika bavuga ibiterekeranye n’ibyabantu bazima, ngibyo ibya Kagame w’ibibihe. Uyumwaka tuvuyemo Kagame yahuye n’ikibazo kitamworoheye ubwo yongeraga kwinjira muri Congo nako byari ukongera ingabo kuko nubundi ntiyigeze azikurayo maze akaza gutahurwa ko ariwe nyirabayazana w’intambara zo muri Congo,LON iba isohoye raporo ko Kagame ariwe wateye Congo ibi ntabwo mbitindaho mwese mwara mwiyumviye amagambo yahavugiye ati abo ni abaswa batazi uko ikibazo giteye mugihe gito yumva inkunga barazihagaritse aba akoze kuri Minisitiri Mushikiwe  ati tabara duhagarare kukinyoma twafashwe,Mushikiwe ntiyazuyaje yambariye ikinyoma azunguruka amahanga ariko biranga biba ibyubusa.
Mukegeranyo cyakozwe haraho ONU yerekanye imva z’abasirikare baguye muri Congo aha Ministri Louise Mushikiwe yahise yiha kunyomoza maze aba aguye mukinyoma gikomeye ati uwitwa S/major MUHANGUZI JACKISON waruzwi kw’izina rya kadogo cg zerozero yapfiriye Darifuru, amakuru twahawe n’umuryango wuyu musirikare batubwiye ko Muhanguzi yari Sudani mumwaka wa 2009 aho yari muri batayo yari iyobowe na LT COL  MUTEMBE yabaga ahitwa ER-FASH, akagaruka mu Rwanda mumwaka wa2010 ari muzima. Bakomeza bavuga ko Minisitiri Mushikiwe arimo kubashinyagurira kuko ntandishyi babonye y’umusirikare waguye muri Sudani ngo kubwibyo akwiye kujya avuga ibyo yahagazeho ntakomeze guhuzagurika nka shebuja Kagame.
Ingaruka zoguhuzagurika kwa Kagame na Ministiri Mushikiwe: ntakindi bisigiye uRwanda n’Abanyarwanda uretse ubukene buva kuri zankunga zavaga imahanga nokwamburwa duke bari barihunikiye bashyira mukiswe AGACIRO, nubwo Kagame we yemeza ko ntangaruka ariko ingaruka zatangiye kugaragara ushaka kuzibona arazibona keretse Kagame n’abambari be nibo badashaka kubibona. Nguwo umwaka wa2013 twinjiyemo, gusa Kagame mwijambo yavuze uyumwaka dutangiye yirinze kugira uwo atuka nkuko byari bisanzwe ariko ntiyabuze kuvuga kubanyaburayi bamufungiye inkunga.
Mubyukuri iyo urebye usanga kagame ubujura bwe wabushyira mubyiciro bitatu
Kubibuka mumyaka ishize yagize gutya aba ateguye ikiswe 1$campain ngo yokubakira abacikacumu ba jenoside,ayo ntawuzi aho yarengeye,aho harimo ikinyoma n’ubujura.
Ejobundi arongera ati Agaciro, inzira yaciyemo ategura ikigikorwa gisa nakiriya twavuze haruguru ,nugukoresha ibitaramo abakinnyi b’umupira abacuranzi…..
Gutera Congo, ibi nabyo kumuntu ureba kure usanga hihishemo ubujura bwinshi,ariko kubimwemeza bikaba bigoye,ariko muminsi iri imbere tuzabereka birambuye uko ibintu byasahuwe GOMA naho bibitse.
Â
NTABWO IHUZAGURIKA RYA KAGAME N’ABAMBARI BE TWARIRANGIZA GUSA IMITWE YABO IGEZE IGIHE CYOKURUHUKA cg KURIMBUKA ,NTIMUTWUMVE NABI IBIBIHE BIRABONWA NABURI WESE.
Â
MUPENZI
ITANGAZO.
UBUYOBOZI BW’INYENYERINEWS BURAMENYESHA ABATURAGE BA CONGO CYANE CYANE ABATUYE UMUGI WA GOMA KO KUVA KW’ ITARIKI YA 3 KUGERA KUYA 4 Z’UKUKWEZI KWA 1/20013 IKIGALI HATERANIYE INAMA YAHURIWEMO N’ABAYOBOZI BA M23 NA BA RDF BAKAREBERA HAMWE UKO BAKWISUBIZA UMUGI WA GOMA BITARENZE UKWEZI KWAMBERE. IYONAMA NGO YAYOBOWE NA GEN KABAREBE NA GEN JACK NZIZA. BAKIMARA KUVA IKIGARI BAHISE BEREKEZA MUGIHUGU CYA UGANDA AHO BARI BAGIYE KWITABIRA IMISHYIKIRANO YNYARARURESHWA KUKO NTIYABAYE.
UBUYOBOZI.
Ibyo bihe birabonwa nawe na bagenzi bawe mufatanyije ibintu umuntu atamenya. NDASHAKA KUBEREKA AMAGAMBO AGARAGAZA UKO MURI
1. Ministiri MUSHIKIWE LOUISE, (Mushikiwabo)
2. Ese kagame yaba afite ihahamuka cg ihungabana rimutera guhuzagurika?
3. nubwo Kagame we yemeza ko ntangaruka ariko ingaruka zatangiye kugaragara ushaka kuzibona arazibona keretse Kagame n’abambari be nibo badashaka kubibona
4. Kubibuka mumyaka ishize yagize gutya aba ateguye ikiswe 1$campain ngo yokubakira abacikacumu ba jenoside,ayo ntawuzi aho yarengeye,aho harimo ikinyoma n’ubujura.
Ibi ni bimwe mu bintu mbona byerekana ko muri kimwe mu bintu bikurikira
1. Iyi BLOG kuko ntabwo ari news web site, nta muntu ifite uyicunga, umuntu ubonetse wese ashyiraho ibyo abonye
2. Niba muri abanyamakuru muratubeshya sanaaaaaaaaaa kuko muvuga ibintu nta facts
3. Nta munyamakuru ukoresha ijambo ‘NGO’ kuko uba ukora icyo bita TO QUOTE THE INEXISTANT. urugero NUMVISHE KANAKA AVUGA NGO BLAH BLAH. Mugerageze mwikosore tubemere naho ubundi wapi kabisa.
Urangiza uburira abanyegoma uti mu kwezi kwa mbere M23 izafata Goma ese ni kurangira bitabaye uzajya he ? Ntuzansebereho
Aliko nkawe GAHANGA ubu uvuze iki ??? hali aho wabonye ibiva muli Congo byinjizwa mwisanduku ya leta ? subujura se ? abanyarwanda bali batunzwe ninfashanyo nawe uli ntibagiye kugira ibibazo kubera peresida wigihubutsi wahahamutse ??? ese wowe ugirango mukwa 4 uraba uvuga ? amafranga yurwanda ntagiye kuba ibipapuro !!! ???
Ikinyoma ko urwanda rucukura amabuye , ko haboneka ayo rwohereje hanze , UBAJIJE TRANSACTION ZAMAFRANGA YINJIYE MWISANDUKU YA LETA AVUYE MUMABUYE WAYIBONA ??? UYIBONYE SE YABA ALI ANGAHE ??? YABA ANGANA NAYOHEREJWE HANZE ??? ubuse ko isi imaze kumenya ko abayobozi burwanda ali abanyakinyoma nabatekamutwe , ugirango ingaruka zibyo ntizili kubanyarwanda ????
UJYE UVUGA IBYO UZI IMVANO !!! UREKE GUFANA LETA YABATEKAMITWE GUSA
Niko se Kaborogota we, ko uvuga ngo ibiva muri Congo ubwo uwabikubaza wabyerekana cyangwa wabyemeza uretse amagambo ?
Uti abanyarwanda bari batunzwe n’imfashanyo, rwose simbyanze, none se wakwishimira ko umuntu aguha ibyo ashaka ariko akakugaraguza agati ngo ni ukugira ngo ukunde ubone iyo mfashanyo? IBYO NTITUBISHAKA IWACU, IZO MFASHANYO NI NZIZA ARIKO UKO BABONYE UBWO BUSHOBOZI BWO KUZITANGA NATWE NIDUKORESHA INGUFU TUZAZIGERAHO NABO WENDA TUNABAHE NTAWAMENYA UKO BUCYA BIMEZE
Ubwo kumva ngo igihugu cyawe gifite imitungo kamere birakubabaje cyangwa byakagushimishije, urababaje pe, humura ni imari y’igihugu si iy’umuntu ku giti cye, ahubwo nawe niba ufite ubushobozi uzaze ushoremo imari nta kibazo wangu. Si ibihuha ahubwo ni ibintu bijya ahagaragara (VERIFIABLE FACTS) abahanga badafite aho babogamiye barabyemeza.
Useless website!