Leta y’u Rwanda irasabwa gukora iperereza k’urupfu rwa nyakwigendera Supretendant Camarade Rukabu kuko byafasha urujijo n’ibihuha bikomeje kugaragaza ko ngo yaba yazize uburozi nk’uko bikomeje kuvugwa mu baturage b’u Rwanda.
Bamwe mu nshuti ze dukesha iyi nkuru, ziremeza ko ngo yaba yishwe n’abagenzi be babitegetswe n’inzego ziperereza z’u Rwanda.

Ibihe tugezemo, byiganjemo amajyambere ahambaye k’uburyo m’ubuvuzi, bishoboka ko hakorwa isuzumwa kuli nyakwigendera rikerekana icyo yazize gutyo abanyarwanda ndetse n’abavandimwe be bakava m’urujijo.

Supretendant Camarade Rukabu, yapfiliye Entebbe mu Bugande ubwo yali mu nzira ataha ava m’ubutumwa bw’akazi muli Darfur agana i Kigali n’abagenzi be.
Inshuti ze n’abavandimwe ndetse n’abapolisi bakoranaga muli Darfur bemeza ko nta ndwara n’imwe yigeze ataka kuva yagera mu butumwa bw’akazi ka Loni aliko ko kurinda amahoro muli Darfur.
Kugeza k’umunota wa nyuma ubwo yuliraga indege yali imuvanye Darfur umuganisha Entebbe aho yagombaga kumara iminsi mike mu kiruhuko mbere y’uko akomeza akajya i Kigali; abali aho ku kibuga cy’indege bavuze ko Supretendant Camarade Rukabu yafataga icyo kunywa anaganira n’abandi, nibwo yaterefonnye umwe mu bavandimwe be mu gihe bavuganaga nibwo yahise asamba, telefoni yikubita hasi ahita yitaba Imana ubwo! Abamutabaye bagira ngo bamujyane kwa muganga, basanze yavuyemo umwuka. Ibi bikaba bibaye nyuma gato y’uko yahamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha bamushinja ibirego by’uko yagendaga avuga nabi ubutegetsi bwa Kigali.

Inshuti za nyakwigendera zemeza ko ngo Supretendant Camarade Rukabu yateye utwatsi ibyo birego akavuga ko bamubeshyera, baje kumugezaho ubutumwa buvuye kwa Perezida Kagame bumusaba kurecyer’aho. Kunenga ubutegetsi bwe, Aha turabibutsa ko Nyakubahwa Perezida ubwe yivugiye ko abamunenga bose bazajya bicwa n’indwara zisanzwe, yabivuze mu magambo y’Icyongereza ati: Natural causes.
Leta ya Kigali ikoze iperereza mu by’uvuzi ry’ikorana buhanga (postmortem) byafasha abantu bose maze urujijo rukava mu nzira.