Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Madamu INYUMBA Aloisea w’imyaka 50 y’amavuko, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2012, azize indwara aho yari arwariye mu Ubuhorandi. Amakuru atugeraho avuga ko yaramaze igihe arwaye ndetse bamwe bemeza ko ngo yaba yari yararwaye kanseri yomu mihogo, hari nabemeza ko Inyumba ngo yaba yarahwe twatuzi twitiriwe Col Dan Munyuza na Gen Jack Nziza kubera ko ngo yakomeje kuganira neza nabamwe mubayoboke ba RNC Ihuriro Nyarwanda, kandi ngo akaba yaranigeze kubwira Nyakubahwa President wa Republic ko yagombye gucisha make akavugana nabamuhakanya. Andi makuru kandi nayo aturuka muri bamwe mubakoranaga na Inyumba aremeza ko ngo yaba yarahawe amarozi numwe mubyegera bye wumvikana na opposition, muri make politiki mu’rwanda baritana bamwana.

Kugeza ubu nta muyobozi w’u Rwanda uratangaza ibirambuye kuri iyi nkuru y’urupfu rwa Minitre Inyumba. Ambassade y’u Rwanda i Dakar nibwo buyobozi bwemewe bwemeje bubicishije kuri Twitter ko ” umugore w’imico, w’intwari kandi w’Ubumuntu yitabye Imana.” Ariko kandi impfubyi zabanyarwanda ntizamushiraga amacenga kuko ngo ubwo yasuraga impfubyi ibyumba yazibwiye ko zihangana kuko ngo ntakuntu intambara yaribuzarangire abantu badapfuye, ati abantu bagombaga gupfa kugirango abandi barokoke. Ikintu ngo kyatumye abacitse kwicumu babyakira nabi nuko kuriwe yasaga nuwaruzi ko abanyarwanda bazapfa bityo rero bati abanyarwanda bateye bazi neza ikizava muntambara.

Inyumba Aloysia waruzwiho gukoresha amagambo atyaye yabwiye impunzi zabanyarwanda zahungukaga ziva muri Congo amagambo yicyongereza at ”you either like or not we shall live together” ubwo nukuvuga ngo bazaturana baba babishaka cyangwa batabishaka. Inyumba Aloysia ubwo yatungaga agatoki izompunzi anazibwira ko ngo zafashaga abacengezi.

Amakuru atugeraho yemeza ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwariye muri kiriya gihugu cya Hollande

Nyakwigendera yashinzwe icungamutungo mu gihe cy’intambara ya RPF n’ingabo za APR yo kubohoza u Rwanda.

Abamuzi bemeza ko yari umubyeyi ufite impano kandi ushoboye cyane kumvikanisha icyo gukunda u Rwanda bivuze, akaba kandi ngo yaba yarabaye urugero rwiza ku mitekerereze no guhindura benshi ku myumvire yo gukorera igihugu cy’u Rwanda.

Hon. Inyumba yabaye Minisitiri w’uburinganire n’imibereho myiza y’abaturage (1994 – 1999) ari nabwo iyi minisiteri yari ibayeho bwa mbere hari nyuma ya jenoside.

Hagati ya 1999 – 2001, Inyumba yabaye umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.Arinabwo yagaragaye mugiturage ahura nimfubyi ubu zikaba zimuvumira kugahera, dore ko ngo muricyo gihe yagaragaje amacakubiri ubwo yabazaga umwe mubashakaga akazi niba afite mwene wabo muri leta cyangwa mugisilikare ngo amuhe reference.

INYUMBA Aloisea kandi yayoboye Perefegitura yitwaga Kigali Ngari, akaba ubu yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.

Mbere yo kugaruka kuyobora Ministeri y’Uburinganire, yari amaze imyaka umunani (8) ari umusenateri.

Nyakwigendera INYUMBA Aloisea, yari umwe mu banyamuryango b’ikubitiro ba RPF Inkotanyi, akaba yaragize uruhare mu ihagarikwa rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Inyumba yari afite impamyabumenyi ya Kaminuza muri ” Social Work and Social Administration” yavanye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, n’impumyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza ya La Roche College muri Leta z’unze Ubumwe za Amerika

Aloisea yari umugore wubatse, asize abana babiri.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru

Bamwe mubanyarwanda twavuganye basobanuye ngo ko ikibabaje ari uko agiye atabonye amaherezo ya FPR.