Inzirabwoba, ryari izina ry’ingabo z’u Rwanda ku bwa Habyarimana.
N’ubwo bwose  zaje gutsindwa , ntibibujije iryo zina gusobanura icyo ingabo izo ari zo zose zari zikwiye kuba cyo.

Gusa, iyo urebye imyitwariye ya bamwe mu bakuru b’ingabo z’u Rwanda rw’ubu, wibaza niba ako kazina k’inzirabwoba hari uwakita intwaramuheto barangaje imbere!!
Ibi ndabivuga kuko abenshi muri bo, usanga barahindutse igisabiko cy’ubwoba: ibyo bakora byose babikorana igihunga kubera ubwoba, barajya kuvuga bakavuga amatakaragasi kubera ubwoba, barahumeka bagahumeka ubwoba, bakwitsamura bakitsamura ubwoba!

Hari  bamwe bahoze ari  inyangamugayo  biyubashye ariko wajya kureba ugasanga u  Rwanda rurarembera barureba bicecekeye.  Basa naho wako kwa mugusawa . Abandi nabo waripiga magote wakanyamanza tu.  Ibintu bimaze iminsi bibera mugihugu bigayitse babireba bakinumira ngo ahaha babone bucya. Koko ibyo niki?

Abantu batarenga  icumi bayogoje igihugu mubareba mucecetse koko? Ubwo se  mwibaza ko amaherezo ari ayahe? Ntawabita inzirabwobakandi mubarebera basahura umutungo w’igihugu uko bishakiye, bakajya kwiguriramo amadege bikundiye.
Ese muri abana bangana iki ku buryo mutabona ko n’ayo madege babuze aho bayahisha bakaba birirwa bayimura buri munsi, bakaba basigaje kuyikorera ku mutwe? Aha niho mwari mukwiye gufatira mukabagira  inama bakarekera aho kwikoza isoni.

Abenshi muri bagenzi banyu baranyerejwe baricwa, abandi barahunze mubakurikiza ibitutsi murabandagaza, mubita abasinzi  n’abasazi kandi aribo bafite umutima w’ubuntu.

Mubo mwahinduye ibicucu n’abasazi harimo Afande MUSITU warwanye muri Mozambique, Tanzania, Uganda akagera naho afatwa matekwa muri Uganda akabacika.  Burya inshuti nyayo uyibonera  mubyago, naho intwari nyayo ukayibonera aho rwakomeye. Mwese abari  mu Kagera muramwibuka  yanze guta abasilikare bari muri Training wing, aho abenshi mwabakubitaga ngo nibo ba nyirabayazana.
Yanze kubasiga, uretse abo mwagiye mwica bananiwe kugenda , abandi bose yabambukanye  ari bazima.

Mu bantu bizewe cyane muri iki gihe  leta ikoresha ngo bahangayikishe abandi harimo afande RUTATNA.  Rutanina rero, nagirango nkwibarize akantu gato: ko naherutse kera wari umurokore , amasengesho yawe yakumariye iki?  Yari ayo gutuma ugororerwa guhiga abo mwahangayikanye? cyangwa gutoteza abo mwatabaranye?

Afande Jack NZIZA na Afande Dan MUNYUZA, ibyanyu byo ni agahomamunwa!!! Ibyo mukora byose ntibyakwitirirwa ubwoba gusa, ariko  murabukorana, ndetse mukagira ubukuba kabiri ubw’abandi.

Mukorera ku bwoba bwa Sobuja muba mushaka gushimisha  ngo mugororerwe cyangwa atabacisha aho acisha abandi, mukabikora mwikanga mukubita agatima umunsi muzaba mubundabunda mu myobo igihe akanyukanyu kazaba gashobotse.

Murajya kuri telephone mugacirikanya ibiciro byo kwicisha abababereye Imenagitero, ababarangaje imbere bakabageza  aho mugeze aho!! Ese utagize isoni we nta mutimanama agira?

Muragambanira bagenzi banyu b’abagenerali nkamwe mushaka kubacisha umutwe, abagize amahirwe bakabona akanya ko kujya kurambya no kwigaragura imbere ya Kagame na Ngarambe ,bagakubitwa iz’akabwana na ba kadogo; mwarangiza mukabeshya abaturage ngo mwihesha agaciro? Ni bwoba bwoko ki butuma Abantu babagabo bigaragura mwitaka basaba imbabazi zuko bavuze ukuri, cyangwa basaba imbabazi zibyaha batakoze? Mbere yo kubagaya, abo ba nyagukubitwa nagira ngo mbahe pole kandi nyivanye ku mutima.

Ariko se, umuntu w’umugabo warwanye urugamba imyaka n’imyaniko, urugamba akarutsinda akambikwa n’amapeti, bigenda bite ngo yemere kujya kurambya no kwigaragura imbere y’abo bafatanyije urugamba,  bataramurushije ubutwari? Kabone n’iyo baba barabumurushije, nta mpamvu n’imwe yatuma yibagirwa icyo yarwaniraga , icyatumye arara amajoro  n’amajoro imyaka igashira indi igataha. Ibyo nibyo  Afande Nyamwasa na bagenzi be banze, bamwe mwirirwa mutuka mwandagaza,” I prefer Liberty with danger than peace with slavery” Jean Jacques Rousseau. Ntagaciro ko kuba igikoresho bigeze aha.

Maze ahubwo ubwo bwoba mwatangiye no kubutwerera bene wanyu bari imahanga, ngo muramenye mutavuga tukabizira, mwibaza ko amaherezo ari ayahe? Koko mwahagurutse mukarwanya ubuhemu, ubugome buvanzemo ubutindi n’ubusambo. Mukabyamagana. Mwaje mwitwa Intwari none mwahindutse abanyabwoba bahiga bene wabo.

Ubuse koko imyaka twamaze mwishyamba ngo dushaka kugarura igihugu cyapfuye none ntabyo twagezeho ahubwo  mwaragihambye.  Abo basore bose ninkumi za Cadres ibyo mwigishaga byagiye he?nako sinabarenganya. Kuko ibyo mwahuye nabyo nyuma yintambara ishize ntaho bitaniye na basilikare navuzeho ubushize.

Ibyanyu nzabigeza kubanyarwanda ubutaha.  Icyonshaka kubwira abanyarwanda bose aho muri hose nugusubiza amaso inyuma mukareba aho buri wese yanyuze, ibibazo yahuye nabyo mugahitamo kwemera kuguma muri kano kangararatete, cyangwa guhagurukira kimwe tukarwanya abo twakwita ibisahuriranda.

Mwe bategetsi b’igihugu mwamaze umutungo w’igihugu, musahura mubika hanze, bagenzi banyu mumaze iminsi mubona amafranga babitse ubu araribwa nabande fori?  Nimukomeze musahurire hanze mushyira rubanda kandi abaturage nyamwinshi mubicishije inzara. Ngo muratema amasaka nintoki zabaturage, mwibaza ko izo kawa mushaka ko bahinga bazazihekenya?  Hanyumase izo nanasi umuntu ashobora kuziririrwa, akanazirarira ?  Ibihingwa ngandura rugo nibyo bitunga abantu kandi namwe byarabatunze mureke kwirarira. Umuntu wese wibagirwa aho yavuye ntanamenya iyo ajya aho rero niho mugeze.

Reka mbacire umugani w’injangwe n’inka.  “Injangwe yabonye umwobo munzu, ibwira inka iti, nimuze tujye gusiba uriya mwobo ejo utazavamo ishyano rikatumara. Inka zisubiza injangwe ngo genda uwusibe wenyine ko ariwowe uba muriyo nzu , twe ko twiberahanze niyo baducyuye turara hanze, genda rero urwimarire. Icyaje kuva muri wamwobo rero havuyemo inzoka ya rutura yica nyirurugo.  Abantu baje guhamba hamwe n’ikiriyo babaze za nka zose”

None rero banyarwanda  mureke twamagane ububusambo n’ubutindi, ubugome n’ubusahuzi dushakire abana bacu icumbi rihamye tureke kubasigira umuruho batagizemo uruhare. Naho ubutaha.

Umulisa Jeanne..