Guhagarika inkunga bibangamiye inzira y’amahoro mu Karere – Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Louise Mushikiwabo, aratangaza ko u Rwanda rubabajwe n’icyemezo Leta y’u Bwongereza yafashe cyo guhagarika inkunga bwateraga ingengo y’imari y’u Rwanda bushingiye ku birego biri muri raporo y’impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ; nyamara u Rwanda rutarahwemye kuvuga ko iyi raporo ishingiye ku binyoma n’inyungu za politiki.
Minisitiri Mushikiwabo yongeye kugaruka ku kwisubiramo kw’ibirego bitari byo bishinjwa u Rwanda nyamara atari byo, ati “Ibirego bitari byo, bishingiye ku nyungu za politiki bishinjwa u Rwanda, bishyigikira intego z’abirengagiza inshingano zo guhangana n’ibibazo by’imiyoborere n’umutekano byibasiye Congo mu myaka za mirongo ishize.â€
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda avuga ko kwitirira u Rwanda ibibazo bya Congo bituma ikibazo cya Congo kitumvikana uko kiri, aho kugira ngo amakimbirane ari muri iki gihugu yumvikane uko ari bityo abonerwe igisubizo kirambye.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’abashaka igisubizo ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo ari bo ’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari’. Avuga ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari ukugira umutuzo mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere, aho agira ati “Iki ni cyo cy’ingenzi kuri twe. Tuzakomeza akazi twatangiye na Leta zo mu Karere kacu, kandi twizeye ko Umuryango Mpuzamahanga uzashyigikira iyi nzira kandi ukayitera inkunga.â€
Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2012 ni bwo u Bwomgereza bwatangaje ko butazatanga imfashanyo bwahaga u Rwanda buvuga ko ari ukubera ko u Rwanda rushyigikira abarwanya leta ya Congo Kinshasa.
Ishami rishinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza DFID rivuga ko ritazatanga miliyoni 21 z’ama ’pound’ zari kuzahabwa u Rwanda mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, ibi bikaba ari byo Guverinoma igaragaza ko bishingiye ku makuru y’ikinyoma yatanzwe n’impuguke za Loni mu gihe u Rwanda rwakomeje kuvuga ko abo Loni yita impuguke hari inyungu za politiki bakurikiye aho kuvuga ukuri.
Source Igihe
Mikono juuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu Kagame!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Murafata abana babanya Rwanda kugya kwica bagenzi babo mukabeshya bgo FDRL yateye! Imana izabahana nihahandi hanyu.
arikose ko umukuru wa FDRL yivugiyeko aribo bagabyi igitero murwanda ubwo ubishize ute kurikagame? niba aribyokoko ko ari Kagame wabikoze numuhanga kandai abayobora FDRL baba aribigoryi bababafite numuvumo barazwe nabasekuru.
mubwire sha gipfa kurogotwa ibije mu mutwe byose kubera ubugome ikibaye cyose ngo Kagame!
ubugome ntahobwabageza tujyatuvugisha ukuri FDRL yariyemereyeko ariyoyateye none ngo Kagame ibinibigaragazako mwangakagame nukuvugako ibyobamuvugahobyosenibinyoma .jyimbere kagame Imana irikumwenawe.