Umururumba wa Kagame watumye yigizayo abantu bafashije FPR mu ishyamba yongeraho no kubasenyera ingo – Noble Marara
Noble Marara avuga ko abantu bafashije FPR kugera ku butegetsi, cyane abasivile bakoze uko bashoboye bakagurisha ibyabo abandi bagatanga imitungo yabo kugirango Kagame agere mu Urugwiro, beshi bamaze kwigizwayo na Kagame kubera umururumba wo gushaka gukira vuba.
Marara avuga ko yibuka ko aho yakuriye mu buhungiro mu gihugu cya Uganda yari afite inyota yo kubona igihugu cye, kuva aho intambara itaringiriye muri 1990, FPR yafashijwe n’abantu batandukanye, ndetse n’igihugu cya Uganda cyakoze byishi kugirango gishyigikire intambara ya FPR yo guhirika ingoma y’igitugu ya Habyarimana, FRP yizezaga ibitangaza abantu beshi ko igihugu nigifatwa u Rwanda ruzaba paradizo, akarengane ubuhunzi n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bukububahirizwa.
Marara yabonaga abantu bari baturanye batanga utwo bafite twose kugirango iyo ntambara ibashe kurwanwa, ngo yibuka abacyene bari baturanye, bagurishije ibyo bafite byose ngo babashe gutera inkunga intambara bizeragamo kuzabona byishi, abari bafite inka, ihene, inkoko, byose byaratanzwe kugirango intambara ishoboke, hatirengagijwe abatangaga abana babo n’imitungo yabo yose, bagamije kubona amahoro bari bamaze imyaka myishi yarabaye umugani mu buhungiro, ndetse bateganya no kubaka u Rwanda ruzira umwiryane.
Kagame amaze kwicara ku ntebe yo mu Urugwiro, yibagiwe aho yakuye ibyo byubahiroÂ
Noble Marara avuga ko nyakubahwa Perezida Kagame akimara kuryoherwa n’ubutegetsi, yatangiye kubona aba mufashije nk’abanzi, kuko aribo bashoboraga kumugira inama, ndetse atangira kubigizayo mu rwego rwo gushaka kwigwizaho ubukungu buvanze n’umururumba, kuko yabonaga bashobora kuzamubangamira.
Usibye abaturage bari batunze ducye batanze twose bakirya bakimara bigijweyo, bagasa n’aho batigeze babagira icyo bakora, hari n’abandi bari bakomeye batanze imitungu itubutse bagafashe FPR bizeye kuzabona amahoro ariko ubu, abatarishwe bakaba bangara amahanga barasubiye mu buhungiro birukanwe n’uwo bishyiriyeho, abandi bakicwa, bagafungwa, bakamburwa agaciro aka wamugani ngo “ Akamasa kazaca inka kazivukamoâ€.
Muri abo Marara yatanze ingero z’abantu nka Trilbert Rujugiro, Sam Nkusi, Edgar Rwangabwoba, Valens Kajeguhakwa, Kalinda wa sweet bread, Kajangwe, Kalisa BCDI, Gregory Karuretwa, Pascal Nouveau-riche, Haroun Kalimba we yatanze ibyo aza no mu ishyamba gukora akazi n’abandi beshi bagiwe bigizwayo n’ingoma bakamaye byose bivuye ku mururumba n’inyota yo gushaka gukira vuba bya Kagame.
Marara avuga ko byose byamutunguye, ariko yababajwe n’uburyo Kagame yasenye urugo rwa Kajangwe.
Avuga ko yibuka mu 1997 Kagame yakundaga kujya gusura urugo rwa Kajangwe, ariko avuga ko butari ubushuti busanzwe kuko Kagame atajya agira inshuti ihoraraho.
Yaje kumenya icyamugenzaga, igihe ngo uwari ushinzwe abasirikari bari hafi ya Kagame ( clese unit), Maj Willy Rwagasana, yahamage Marara, akamusaba kwihuta kujya kwa Kajangwe ngo kuko umugire we yumvaga ikintu gikomanga ku rugi, muri icyo gihe umugabo we Kajangwe yari muri Amerika,yarahunze gutinya kugirirwa nabi na Kagame kubera urukundo yari afitanye n’umugore we rw’ibanga
Willy yamubwiraga ko agomba kwihuta kuko umugore yatabazaga cyane, yirukankanye abasirikari bane ( 4) ku modoka zatwaraga Kagame, bagezeyo basanga nta kintu gihari, bagarutse umugore ngo arongera arahamagara atabaza ngo noneho arira, barongera bari rirukanka, Maj Willy akomeza guhamagara kuri radiyo igendananwa bari munzira amusaba ko bakwihuta. Bagezeyo nanone basanga nta kintu gihari, ariko abategeka kurara aho.
Yatangajwe n’uko mu gitondo nka saa moya za mu gitondo Kagame yazindukiye kwa Kajangwe ahava saa kumi nimwe za mu gitondo ku wundi munsi, Marara avuga ko yabonaga ibiganiro bagiranaga byari byihariye birimo agaseko k’urukundo.( Twibuke ko uwo mugore wa Kajangwe nta kazi yari afite muri leta kapfaga nibura gutuma Kagame amarana nawe imunsi wose.
Batashye ngo ntabwo yarabenye neza n’umugore we Jeannette Kagame,ndetse atangira guterana amagambo n’umugore wa Kajangwe, byatumye Kagame ajya kwa Madame Karuretwa, wari usanzwe umwunga n’umugore we bagiranye ikibazo. Uyu Madame Karuretwa niwe wamuhuje n’umugore we Jeannette mbere ko amurongora.
Bucyeye mu gitondo umugore wa Kajangwe yaharecyejwe n’imodoka ya Kagame agana ku kibuga cy’indege i Kanombe, afata indege asanga umugabo we muri Amerika, Marara avuga ko ari mu bamuhereje kujya kugenzura neza ko umugore yamaze kurira indege imutwara muri Amerika aho umugabo we yabaga, kubera guhunga urugo rwe rwari rwarinjiwe n’umunyembaraga.
Akomeza avuga ko abantu bakoze lisiti y’abantu Kagame yahemukiye itabona ibitabo yandikwamo, kandi n’ubu agikomeza.
Ibyo ngo iyo abyitegereje asanga Kagame abura ibintu byishi mu buyobozi bwe, icya mbere harimo ubushobozi bucye bwo kuganira n’abandi, (Communication) n’ubwenge bwo kwibuka (refraction), kwibuka byari kumufasha kwibuka gushimira no guha agaciro abantu bose batumye agera kucyo aricyo ubu, naho ubushobozi bwo kuganira ( communication) bwari kumufasha kubasha kuganira n’abandi akabasha kumva no gusangira ibitecyerezo n’abandi, akabona inama, kandi bikamurinda guhora afata ibyemezo bihubukiwe, kubera amakuru macye atamenya kubera ko atabasha kuganira n’abamubwiza ukuri, ahubwo iteka aba ashaka kumva ibinyoma bimusingiza, aho kumva ukuri kwa mukiza.
Kubera ibyo byose byatumye Kagame yisanga wenyine, abantu bari kumugira inama amaze kubashyira hanze, bose bafatwa nk’abanzi b’igihugu, asigarana abamushuka.
Nguwo Kagame wamaze kwigizayo abantu bose bamufashije batanze utwabo mu ntambara kugirango ishoboke, kandi azi neza ko umuryango we nta kintu nakimwe wigeze ufasha intambara, uretse Tata yari ishaje yatanze. Ubu abamusingiza batitaye ku banyarwanda bicwa buri munsi, abandi bagatotezwa kugera ubwo bata ibyabo bagahunga, tutirengagije abafungiye mu mazu y’ubwiciro hirya nohino mu Rwanda bazira akarengane cyangwa kuvugisha ukuri.
Izo nkoma mashyi zitagambiriye kurengera inyungu z’u Rwanda zivuga ko Kagame akwiye guhabwa indi manda, kubera ifashanyo ahabwa aguramo indege zihenze yashyizeho amafaranga atagira ingano mu kuzirinda ibisasu byazirasi “Anti-missileâ€Â kuko azi ko yahemukiye beshi, andi asigaye akayubakisha imihanda akinga abanyamahanga mu maso bavuga ko u Rwanda rwateye imbere, ariko abanyarwanda bicwa n’inzara n’agahinda kukubura ababo buri munsi.
Ku mugereka hari inyandiko y’umwimerere uri mururimi rw’icyongereza.
Mupenzi..
mbere yo gukurikirana untmuu nk’umugome (umunyacyaha) ni ngombwa kubanza kureba elements zigize icyo cyaha, aha rero wibaza elemente materiel ya infraction ukayibura kuko attestation ubwayo reellement ntiwayita impimbano kandi yarakozwe n’umuyobozi ubifitiye ububasha.
I have just seen this at a preview screening in
London.