Ninde undirije umwana?Yo gacaracara, yo gacana Injishi, akenyegeze Ibisabo!
Mu gutebya kwinshi umusesenguzi wa Inyenyeri bwana Noble Marara mu kiganiro twagiranye yaturirimbiye akaririmbo kagira gati : “Ninde Undirije Umwana? Yo gacaracara, yogacana Injishi, akenyegeza Ibisabo” aha yashakaga kubaza uwaba azonze H.E Paul Kagame bigatume agaragaza amaganya mu mbwirwaruhame ze arimo gutanga muriyi minsi.
Nyuma y’ikiganiro nabanyamakuru cyabaye mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2025 aho yumvikanya afite amaganya menshi ku bibazo ashinjwa ko yaba ateza mu burasirazuba bwa Leta ya Congo Kinshasa; Perezida Paul Kagame yongeye kwumvikana mu maganya menshi cyane uyu munsi ubwo yatangaga umbwirwa ruhame kuba diplomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, aho yikomaga mugenzi we Perezida Felix Tshisekedi ndetse akavuga ko ariho ariko atigeze atorwa ahubwo ko yashwizweho ubwo yabaga Perezida hanyuma ubwa kabiri akaba yaribye amajwi mu matora aheruka.
Iyi umuntu akurikiranye Imbwirwaruhame za Perezida Paul Kagame biroroshye kwumvamo amarangamutima ndetse nuko bishoboka ko agomba kuba muriyi minsi agorwa cyane muri Diplomasi bitewe na mugeni we wa Congo Kinshasa.
Biracyaza,ntukabe kure ya Inyenyeri…
Leave a Reply