Drc-Rwanda: Amahirwe ya nyuma kuri Kagame yo kurandura FDLR…. shema_Rwa.
Mu minsi yashize kumvikanye amakuru avuga ko abayoboye ubutasi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baba bari guhura mwi’ibanga rikomeye mu rwego rwo kuvugutira umuti intambara ishyamiranyije M23/RDF na FARDC.
Inkuru yaje kuba kimomo rero nyuma yuko Amakuru dukesha Ikinyamakuru Africa intelligence yaje kwemeza kok u itariki 29 na 30 z’ukwezi kwa Munani aba bayobozi bahujwe na Angola bishoboka ko bemeranyijwe gahunda y’ukuntu abasirikare b’u Rwanda bakurwa muri Congo ndetse nuko FDLR igomba kugabwaho ibitero na RDF ifatanyije na FARDC mu rwego rwo kuyirandura burundu.
Ni kenshi Paul Kagame yagiye yemererwa kujya Congo guhiga FDRL ariko yagerayo agahugira mu bindi akaibagirwa icyamuzinduye. Ese mama iyinshuro azabasha noneho kuguma kuri gahunda izaba yamujyanye iki kibazo cya FDLR akakirangiza burundu? Biracyaza ntukabe kure y’Inyenyeri…
@shema_Rwa