Gufunga Umugore ni ubugwari
Reka tuvugishe ukuri nk’abashaka kubaka , amakimbirane y’abakeba tube tuyashyize iruhande.
Mu muco wa kinyarwanda umutegarugori ugeretseho no kuba yarabyaye arubahwa, ntawe umukinisha uko yiboneye . Mu gihe cy’amahoro yitabwaho, mu gihe cy’intugunda agatabarwa kandi akarindirwa umutekano. Cyaraziraga kumukoza isoni cyangwa kumwandarika mu buryo ubwo aribwo bwose. Iyo ubonye nk’umugabo cyangwa umusore wafashwe yiba, ubona bigayitse ariko ntibitangaza. Ariko iyo umutegarugori cyangwa umwari afatiwe mu cyuho, bitera isoni n’ishavu umunyarwanda wese ufite umutima umubonye, yaba umuto cyangwa umukuru. Ibyo bigaragaza ko mu muco wacu umugore akwiye icyubahiro cyihariye, n’ubwo tuzi ko abantu bose bakwiye kureshya imbere y’amategeko.
Guhana umugore nabyo ni ikindi kibazo kitorohera Abanyarwanda. Birihanganirwa ko umugabo yakwihanira umugore we bwite, ariko ntibyemewe na gato guhana uw’undi. Iyo bibaye bigaragara nabi kuko byitwa urugomo , uru rushobora guteza intambara mu bavandimwe ndetse no mu gihugu. Ntiriwe nibutsa ibya Bibiliya, abazi amateka y’intambara 2 z’isi yose, bemeza ko byose byatangiriye ku mugore !
Muri iyi minsi twabonye amashusho yavuguruje iyo mitekerereze y’ikinyarwanda.Victoire Ingabire Umuhoza yarafashwe arafungwa, yigirizwaho nkana ibi bihebuje, yogoshwa n’umugabo utari uwe kandi kizira . Benshi byabateye inkeke babura aho bakwirwa, bararuca bararumira kugira ngo batahasiga agahanga, ariko intambara mu mitima ziracyari nyinshi. Abashaka kumenya uko agatinze kazahitana umwuzukuru kavuka , basuzugura iri hurizo.
Gusa ikibazo nk’iki si igisanzwe, gitambutse kure urubanza rw’umuntu umwe kuko gishyira mu majwi ishingiro ry’amategeko n’ubutegetsi mu Rwanda : Victoire Ingabire yahaniwe iki mu by’ukuri ? Ibihano bitangwa n’inkiko zo mu rwanda iki gihe bifite ishingiro ?
Amategeko ntahabwa ingufu zayo n’uko yitwa amategeko, n’ubwo agombera gushyirwaho n’inzego ziyashinzwe umutima wayo ubarizwa ahandi : « amategeko abenegihugu batibonamo si amategeko, ni ibyontazi bitabareba » , dore ko umuhanga yabivuze neza agira ati : “Une règle de droit ne peut être légitime qu’à condition d’être conforme aux aspirations de ses destinataires” ( Léon Duguit). Abanyagitugu bapfa kwishyiriraho amategeko bihangiye mu nyungu zabo gusa, bakayashyiriraho guhungeta rubanda, nibamenye ko nta muturage ufite inshingano yo kuyakurikiza ahubwo ab’inkwakuzi bagomba guhaguruka bakayarwanya , bagashirwa ari uko asimbuwe n’amategeko arengera rubanda. Abaririmba inkuta z’amategeko babimenye neza ko umunsi zabahirimyeho ntawe bazitakana. Gusa nta wabura kwibaza n’iki kibazo : ibihano bitangwa n’inkiko z’u Rwanda bigira intego nzima zubahirije amategeko ?
Igihano
Ubucamanza bubaho mu gihugu kuko bufite inshingano izwi na bose : ni ugukiranura abafitanye amakimbirane, kugira ngo uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe maze amahoro ahinde mu gihugu no mu ngo.Icyo nicyo cyitwa Ubutabera.
Iyo umuntu akoze icyaha giteganywa n’amategeko azwi (nullum crimen , nulla poena sine lege) aba ahemukiye umuryango wose(société) kuko aba yangije indangagaciro wubakiyeho. Zimwe muri izo ndangagaciro ni nk’izi : kubaha ubuzima , kubaha umutungo w’abandi, kubaha igihugu n’inzego ziyobora rubanda mu nzira y’amahoro n’iterambere, kubaha umuco gakondo, kwimakaza ubutabera …. .
Iyo izo ndangagaciro zitewe ishoti, umuryango wose urahababarira kuko utinya cyane akaduruvayo ! Niko gufata uwo mu nyacyaha ngo ahanwe bwangu, urukiko rukabikora mu izina rya rubanda. Niyo mpamvu kwica, gukubita cyangwa gukomeretsa, kwiba, kurema umutwe uhungabanya umutekano….ari ibyaha bihanwa n’amategeko kugira ngo igihugu gisubirane umudendezo (rétablir l’ordre), ni ukuvuga ngo imibanire y’abanyagihugu yongere ibe myiza, imirimo ya ngombwa ikorwe mu mutuzo.
Nta na rimwe igihano gitangwa n’inkiko kigenerwa kugira nabi, kumvisha cyangwa kwivugana umunyacyaha, adahawe ubutabera kuko nawe aba abukeneye. Igihano kiberaho kubahisha indangagaciro z’umuryango, kuvura umunyacyaha (effet médicinal) no gusana ibyo icyaha cye cyangije (réparation). Ni yo mpamvu agaciro k’igihano gakwiye kujyana n’uburemere bw’icyaha, ntigikabye mu bwinshi cyangwa mu buke (Principe de proportionalité).
Urubanza rubereyeho gushyira mu gaciro, kugira ngo uhamwe n’icyaha ahabwe igihano akwiye. UBUTABERA ni uko bugera ku muturage, uwahemutse agahanwa , uwahemukiwe akarenganurwa.
Iyo igihano kitajyanye n’icyaha cyakozwe, cyangwa kigahabwa umuziranenge, bitera urujijo rudasanzwe, bigahembera n’umujinya mu muryango kuko igihano nk’icyo aho kubaka kirasenya; AKARENGANE ni nk’icyorezo kibi cyane kitarebera izuba n’uwagiteje.
Mu isomwa ry’urubanza rwe rwo ku italiki ya 30 ukwakira2012, Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe n’URUKIKO RUKURU imyaka 8 yo kuba afunze. Ngo kuko icyaha kimuhama si ugupfobya jenoside nk’uko byari byarasakuje dore ko itegeko rikigena ryateshejwe agaciro, Ministre Karugarama ngo yasanze ridasobanutse ! Ariko nyamara ngo hari irindi tegeko, n’ubwo rinengwa byinshi riracyahanyanyaza, rigena icyaha ngo gihama Ingabire cyitwa « ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi » !
Iki cyaha ubwacyo giteye amakenga.
Victoire Ingabire ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ! Kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ni uburenganzira bwa buri munyarwanda kandi si icyaha. Nibura ntaho giteganywa n’amategeko azwi kugeza uyu munsi mu Rwanda . No mu bihugu byateye imbere, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagira ijambo, yewe na Leta z’ibihugu byabo zikabaha imfashanyo y’amafaranga kuko amashyaka ya Opozisiyo agira uruhare mu kubaka igihugu, yigisha Abenegihugu amahame nyakuri y’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, akabatoza kumenya uburenganzira bwabo no kububungabunga uko bishoboka, akabahugura mu byerekeye amategeko abagenga n’imikorere y’inkiko. Uwo ni umurimo mwiza amashyaka ya Opozisiyo ashimirwa cyane, mu bindi bihugu uretse mu Rwanda.
Kuba Victoire Ingabire yarafatanyije n’abandi gushinga ishyaka rya Opozisiyo ryitwa FDU-Inkingi, bakamutorera kuriyobora, hanyuma agafata icyemezo cyo kuricyura rikava mu buhungiro kugira ngo rifatanye n’Abanyarwanda kubaka igihugu cyiza, si icyaha yakoze ahubwo ni ubutwari agomba gushimirwa ku mugaragaro.
Kuba ishyaka rya Victoire Ingabire ritavuga rumwe na FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi, cyane cyane ko tuzi ukuntu igihugu cyacu kiyoboreshejwe igitugu n’iterabwoba rya gisilikari, birakwiye kandi biratunganye, ntabwo rwose bikwiye kwitwa kugambana cyangwa gushaka kugirira nabi ubutegetsi! Kuko iyaba byashobokaga ngo ubutegetsi bw’igitugu tubugirire nabi, ntitwarazamo twese twava hasi! Gushinja Victoire Ingabire ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi ni ukumwogera ho uburimiro kuko iyo ngirwa-cyaha ntawe itahama muri twebwe, Ingabire ayihuriyeho n’abandi benshi , mpamya ko Abanyarwanda barenga 90 % tubonye FPR-Inkotanyi urwaho twayinyuza mu ryoya igasibwa ku ikarita y’imigambwe, ikagenda nk’ifuni iheze yo gatsindwa.
Niba Victoire Ingabire yaragambaniye FPR, akifuza rwose no kuyiniga ngo ihwere yagize neza yo kabyara, Imana izabimuhembere incuro nyinshi. Ikibazo ahubwo cyabarwa kuri uwo mubyeyi ni uko yagize amaboko make ntabone uko ayiniga ngo ishiremo umwuka igende buheriheri n’ubu ikaba ikizutaguza Abanyarwanda.
Uzantanga kumubona azamushime, amumbwirire ati genda uri akagabo, aho wacumbikiye ikivi nzakomerezaho, n’abandi , n’abandi kugeza FPR-Inkotanyi ihenutse burundu , kuko ari ishyaka ribi cyane, rishyigikiye AKARENGANE izuba riva, aho gukiranura Abanyarwanda rikatsa umuriro, imyaka igashira indi igataha nta gahenge.
Perezida Paul Kagame reba neza
Gufunga umugore si ubutwari , ariko kuzirika umuziranenge byo si n’ubumuntu. Kogosha umugore utari uwawe byo ni agahomamunwa aka gasemera umugabo udakenga. Victoire Ingabire yaje agenzwa n’amahoro, ibyo Abanyarwanda barabizi nta bisobanuro bakeneye. Nta ngabo yaje yitwaje ngo ahamwe n’uko yateye igihugu. Nta midugararo yenyegeje ngo umurege ko yaje asenya. Yaje avuga amahoro, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bose. Niba iki ari cyo cyaha azira nacyemera bwangu ariko azagisubire kenshi .
Reka tuvugishe ukuri nk’abashaka kubaka, amakimbirane y’abakeba tube tuyashyize iruhande .
Ingabire arazira uko yavutse, kandi benshi barabizize. Arazira se ko ashaka ubutegetsi kandi iki cyo si icyaha kuko atazabwiha ku nabi, butangwa na rubanda ntabiyobewe. Uramuhora ko umubonamo umukeba, ndetse ugatinya kuzungurwa n’uwo abaturage bakwibonamo kukurusha. Ikosa si irye ni iryawe, kuko umaze imyaka 20 ku butegetsi, abaturage bakaba bakubona nk’umusaraba, ibyo rero si Ingabire wabibazwa , si we rwose wabigerekaho. Gufunga umugore nta shema biguhaye, ahubwo byagaragaje ikibazo ko uri umunyabwoba uteye ubwoba.
Uriya mugore ko yagukanze, kandi no mubigango atakubasha, n’ubwo nawe udafite byinshi ? Emera ko akurusha imbaraga niko biteye, burya iz’umutima nizo zityaye, dore zaragukanze ubura iyo ukwirwa , uhitamo kumufunga ngo uhumeke, utsinde intambara utarwanye, ari nabyo bigaragara nk’ubugwari, abahanga bakabigenura bavugira bati « A vaincre sans périr, on triomphe sans gloire » . Niba rwose utinya umugore nk’uyu, aho ubutwari urata si ubugwari ?
Nyamara hari ababicira inyeri kandi ari urukonda, Victoire Ingabire Umuhoza yashavuje benshi, igihano yahawe ntikimukwiye , ahubwo yari akwiye ishimo riruta ayandi, agahabwa umudende ukomeye cyane w’uko yatinyutse guhara amagara, agaharanira ubutabera mu gihe nk’iki , abagabo benshi babarizwa mu myobo ak’inyaga ihunga amacumu y’abahigi, agasaba ko ukuri n’ubwisanzure ku Banyarwanda, byahabwa intebe mu Rwatubyaye.
Uwakurikiza amategeko yafunga mugome wangiza, bagafungirana uwacika, ariko ntibazirika umugore nk’uyu, udafite ikindi cyaha uretse UBUTWARI.
Umwanzuro
Fungura Victoire Ingabire atahe neza, ajye kwisurira abana dore urabyiruye. Ko nta kwezi gushira utagiye Boston gusura Grace na Cyomoro bawe, ndetse igihugu kikaguha impamba, ukeka ko abandi bana bo ari ibisimba? Muhe se akazi akorere igihugu, gukunda u Rwanda abirusha benshi, nk’Abacurabinyoma bakubeshya, bakakugira inama zo kwangiza kandi ari wowe ukwiye gukiza ibintu. Fungura Ingabire atahe mu rugo iwe, afite umutware umutegereje, yenda yakongera akamwenyura, agahimbaza Noheli afite akanyamuneza .
Funga ahubwo nka Rwarakabije, we wayoboye umutwe wateye igihugu, agacura inkumbi abaziranenge. Funga ibyo bisumizi bikwegereye, kandi uzi neza ko byakoze hasi , ngizo za Byumba, Ruhengeri na Kigali, unyure i Gakurazo ugana i Kibeho, Kongo yo tuzayigarukaho ubutaha.
Kurenganya Victoire Ingabire ni ugusenya igihugu, kandi uzabyibonera bikugarutse, igihe Abanyarwanda bose bazagushinja, ko wabaye umutware w’umunyabwoba, ugahana umubyeyi utashishoje, ukamwandagaza bidasanzwe, ukamukoza isoni kandi ari wowe areba, ngo umurengere kuko afite ubushake bwo kwicara ku ntebe bagutije kandi utazicarira ubuziraherezo. Arifuza neza yo kabyara, akwiye guhabwa impundu n’Abanyarwanda kuko abashakira ikiri icyiza nibigaragara ko ari we usiizwe.
Uramutse ufunguye Victoire Umuhoza, muri iyi minsi irindwi izaza (10-17 ugushyingo 2012), waba rwose utsinze igitego, waba kandi uhojeje imfubyi, zabuze umubyeyi zikimukunze, nanjye ubwange nakwikokora, nkamara nka cumi n’ine nkuvuga neza (17-30 ugushyingo/2012) !!!
Ba umukuru w’igihugu maze ushishoze, ukiranure ibyo ushoboye inzira zikigendwa.
Umugisha ku Banyarwanda bakunda amahoro, bakayashaka banyuze aheza, bashyigikira Ubutabera bw’ukuri.
Padiri Thomas Nahimana.
Sinzi niba ari ukubera umubabaro mwinshi n’amaranga mutima byabiguteye,ariko ndasanga wakabije kwandika birebire.Inyandiko ndende gutya itera ubunebwe kuyisoma.Ugerageje guhina byatworohera twe abasomyi.
Ngarutse kubyo uvuga ,ndasanga uri kwirengagizako amategeko ahana buri munyacyaha yaba umugabo cg umugore.Umuntu ntazafungwa cg ngo afungurwe bitewe n’uko ari umugore cg umugabo.Uburinganire si imbere y’uburenganzira gusa,ahubwo n’imbere y’ibihano bugomba kubaho.
Gusa icyo twemeranywaho njye nawe ni uko uriya mutegaraugori afungiwe impamvu za politiki akaba yarakatiwe ataraburana.
Amahoro mu Rwanda.
Ivugire Sha Uzi iki nyarwanda, wakibajtijye
Igutuma twe tutakizi neza nkawe? Nimpanvu
Yabantu barwaye mumutwe nka Ingabire biyunvisha
Ko tudakwiriye kubana nabo mugihugu.
Uwo muvunamuheto wita umutegarugoryi ukwiye
Imbabazi niwe warimo gucyura umugambi mubisha
Wo gutangira Iyindi ntambara yamoko mu Rwanda.
Uwo mucyenya abyarwa nuwundi mwicyanyi wishe
Impinjya Muri genocide mu Rwanda ubu akaba
Yarahiswe mububirigi. So uwo mukobwa we niwe
Ukwiye imbabazi Sha. Nibundi yazihawe, ngo imyaka
Umunani gusa? Wamugabowe wanditse ibi ndashaka
Umenyeko twabuze abacyu kubera abantu barwaye
Mumutwe nka Ingabire kandi ndakurahira ntagotuzongera
Kubareka mubibe amacyakuburi mu banyarwanda.
Mugifite leta mwarahemutse mutumarira abacyu so
Mwihangane noneho mubane natwe mumahoro kuko
Ntagotuzabicya ariko leta ndabarahira ntago muzongera
Kuyicyaraho tukiribazima. Ntanubwo imana yabibemerera
Abantu bashatse kumara ubwoko bwakoraga 13% yonyine.
Sha mwaravumwe ntanamahoro muzagira kuriyisi ndavuga
Abagize icyobakora muri genocide nimiryango yanyu ndabarahiye
Izishura akababaro twagize. Ingabire mubona namaraso
Yanyina nabenewabo bishe abantu yamusamye none arimo
Kubishurira. Bene banyabyaha bya genocide ndabasaba mwitandukanye
Nimiryango yanyu, imyinvure mibi yabo, ubugome bwabo, kwangana kwabo
Ubundi mutahe tubane nabanyarwanda. Urwanda nirunini sinkarwarundi
Rwahabyarimana yavugaga ko ntahotwakwira.
Mifurijye amahoro abagenocide kandi mugarukire imana
Mwihane imigambi mibi nibyomwakoze.
Iyi nkuru ndende gutya ndetse yerekeye kuri Ingabire na Kagame sinayisoma.
Gusa yaba umugabo cg umugore agomba guhanwa biturutse kucyaha cyakozwe.
Ingabire ntabwo yafashwe byemewe namategeko muzampanga ariko nanone iriya myitwarire ye na Amagambo ye ntabwo ari ibyu muntu wize kandi uzi politic.
Iyo abanza akiga imikorere ya FPR, akicara mu Rwanda nibura imyaka 2, akazamuka buhoro ATARIRIMBA AMAGUFWA YA ABAHUTU,
Naho ubundi uzahaguruka wese ya umuhutu, umututsi, cg umutwa abona umunyarwanda kimwe atari amacenga tuzamwakiriza yombi.
iyi nkuru nanjye ndayisomye njeze hagati mbona ntiyarangira kandi yuzuye amaranga mutima, padiri wagirango ntiyakandagiye mwishuri nawe se aritiranya amategeko numuco nyarwanda kandi rero umuco nyarwanda nawo ntushyigikiye umugore wigira ingare. ariko se ubundi padiri nahimana ko ufite urubuga washinze unyuzaho ibitutsi ugeze ute kuri nyenyerinewz, urenda nabo kubashyiramo ingengabitekerezo wisanganiwe ya genoside? waretse gusaza shahu wanduranyije cyane.
Mwanditsi turagushimira kubyo wanditse uvugako cyaraziraga ku mugore bijyanye nu muco ariko ndagushimira nanone ko wavuze ko abantu bose bakwiye kureshya imbere y’amategeko.nonese niba abantu bose bagomba kureshya Victory su muntu?umuntu nu mugabo gusa ?Ubutabera buberaho kurengera inzirakarengane nonese bamurekye atumare namacakubiri ibuka ibyabaye 1994 ese iyo wandika ko ntumva utabikomozaho.ntacyo bikubwira.Twe nka banyarwanda rwose ntabwo twifuza ko ibyatubayeho byazongera.
Mwavuze ngo nguhana umugore nabyo ni ikindi kibazo kitorohera Abanyarwanda. Birihanganirwa ko umugabo yakwihanira umugore we bwite ariko ntibyemewe na gato guhana uw’undi nonese muvandimwe Victory ahanwe nande ? Ahanwe namatekyeko y’igihugu ntabwo ari Kagame,kandi nawe umubajije yakubwirako igihugu ari umubyeyi,umugabo,umwana ahubwo koko bakubise inkoni izamba.
Wabajije ngo ibihano bitangwa n’inkiko zo mu rwanda iki gihe bifite ishingiro ? rwose uretse bacye kubera ibyo bakoze mu Rwanda ariko ntawe utanyuzwe namategyeko twishyiriyeho nka banyarwanda,Urwanda rufite ubwigenge nubusugire bwa rwo ntabwo twahamagara society ya abongereza ngo baze badukorere amategyeko kuko tudahuje umuco ahubwo wowe nibaharicyo unenga mu mageko rwose biroroshye egera inteko.
Kubyo wavuze ngo amategeko abenegihugu batibonamo si amategeko, ni ibyontazi bitabareba » Yewe benshi rwose ntabwo tubyumva kimwe nawe kuberako amategeko ya society nyarwanda sayo.
Haribyo wavuze ngo inkuta muhaguruke muzihirike rwose uko wumvako wabikora siko byakugendekera mbere yuko ubikora uzabanze ugishe inama abana bawe inshuti nabavandimwe ntabwo watwikira urumuri rw’ukuri nujyakubikora uzasanga uhanganye na bana bawe numuryango wawe bobabona ukuri erega nawe rwose njye ndumva wigiza nkana ahubwo arukushaka ko inkuru yawe isomwa.
Reka nongere mvuge kugitecyerezo cyiza wavuze ngo:yo umuntu akoze icyaha giteganywa n’amategeko azwi (nullum crimen , nulla poena sine lege) aba ahemukiye umuryango wose(société) (si Kagame gusa)kuko aba yangije indangagaciro wubakiyeho. Zimwe muri izo ndangagaciro ni nk’izi : kubaha ubuzima , kubaha umutungo w’abandi, kubaha igihugu n’inzego ziyobora rubanda mu nzira y’amahoro n’iterambere, kubaha umuco gakondo, kwimakaza,ibyo byose rero nibyo Ingabire Victory ya koze.
Icyifuzo cyanjye:
Rwose muvandimwe mbere ya byose urumunyarwanda wireba inyunguzawe bwite ngo usebye urwanda cangwa ngo woshye nabahemukiye urwanda ngo nawe uhemuke sinavugako byose ari jana kwi jana ariko byibuze ni mirongo incyenda nicyenda kwijana wihemurwa nubusa nabo bakubwira barakubeshya
ariko se uyu ni padiri koko, mbona yaracanganyukiwe, ubu se usibye ubugoryi wisanganiwe ingabire niwe mugore wa mbere wumvise wafunzwe mu rwanda cyangwa nuko muhuriye kugusaba urwibutso rwabahutu, hari bagenzi banyu bemeye ibyo bene wabo bakoze kandi tubanye neza ariko mwe muracyamangamanga !
BENE KANYARWANDA SIBYIZA GUTERANA AMAGAMBO AKOMERETSANYA ,GUSA IBYO GUHANA UMUGORE MAZE N’IMANA YARABAHANYEE NKANSWE, AHUBWO AZABONA ISHYANO UTABACIRA IMANZA KUKO BASIGAYE ARABANDINDIBANDI MURIKIGIHE // GUSA UBUTABERA BURIWESE BURAMUREBA…, BENE DATA MWIRINDE MWIRINDE .. GUKOMA AMAHORO TWIFITIYE..
Aliko nkawe Kalisa niba uli impumyi cg igipfamatwi , ntabwo ubona aho iyo ngirwa ngoma ntutsi aho igeze , ese nawe uracyabyina insinzi mutakoreye ra? iyo ubona niba unareba simbizi iyo ngirwa President aho isigaye igenda yububa erega we yamaze kubona ko iminsi ibaze .
Mwebwe rero mureke kumikina ku mubyimba , ngo ntacyo nzaba irabanza icyo nakoze igaheruka .
Iyi ntambara Ingabire arwana siyo ya mbere umuhutu ayirwana kuko ninako byagenze ku italiki ya 25 Nzeli niba unazi amateka ya revolution . Reka ndekeraho kuko ndata igihe cyanjye ngo ndi gisha niyibagije ko wakuriye munsi y’inka . Pole sana
Mr Furaha ufita amagambo ya fake cyane, kuvuga ko umuntu yakuriye munsi y’inka bivuga icyi ? Ese wowe wakuriye hejuru y’icyi ra ? Aha ubuyobozi buracyafite byinshi byo gukora kweri
Uyu si Padiri ni ibyo utamenya kuko mbona ino atari si web site ahubwo ari Blog aho umuntu wese ashobora kwandika ibyo yishakiye birababaje gusa kubona nta control irimo n’imwe. GUSA NIBA ARIPADIRI BIRAGARAGAKO ABABAJWE N’UKO AGIYE GUSAZA ATARABONANA N’UMUGORE WENDA AKABA ABONA KO INGABIRE AMUVUGANIYE BAZABYUMVA KIMWE !!!!!!!!!!!! APUUUUUUUUUUU
Gahanga,Furaha,Kalisa,
ni byiza ko abantu bose bagira umwanya wo gutanga ibitekerezo bayo,ntimukababazwe n’uko umuntu atanze igitekerezo mudashyigikiye,ariko cyanecyane ingeso yo gutukana mu bantu bari kujya impaka kubibazo byigihugu cyabo ni mbi.Mureke gutukana kuko si iterambere muri démokarasi.
jyemuransetsa abantubakigenderakumo mufite ibibazope gusantahobizabagezape iyonimivumogusamwishiraho kandi bavandimwemwirindegutukana ntanyungunimwemubifitemo uretsekomazegusangako ntamuyobozinumwe ushoboragushimisha abanyarwanda naje gusanga abahutu,nabatutsi aribobanyamatikubamberkwisi nibo batumye abanyarwanda millioni imwe ifa nibobatumye ibihumbinibihumbibyabanyarwanda bafamuri congo niba bicyanamumahangayose ntabwobyatangaza umuntu yukomurwandahatazongerakumeneka amarasokuberakutumvakwabo gusajye icyonabafashanukubajyira inamayogukundana mugateza imbere igihugucyanyu mukacyubaka ibitarimokugendanezamukabikosora
Ibi ntabandi babivuga cyeretse mwe mutazi aho u Rwanda ruva n’aho rugana..muri abaswa cyane…..amafuti ye niyo yamuteye gufungwa ibyo byamarangamutima yanyu mubijyane ahandi hatari mu Rwanda.Amahoro
Ntawe utazi ko Ingabire yafunzwe kumpamvu za politiki kandi ko arengana rwose. gusa si we wenyine ahubwo ni buri wese ufite imyumvire ya politiki itandukanye na FPR. iyo batakurigushije urafungwa.
GAHANGA WAKOZE NABI KWITA UYU MUNTU UTUKANA NGO MR. NTA MR UFITE IKINYABUPFURA GIKE UBAHO AHUBWO NI HURIGAN. AFITE IKIBAZO CYUKO ARI ABATUTSI BAYOBOYE NTABWO ARUKO NGABIRE AFUNZWE. IGIHE CYANYU CYARARANGIYE CYO KUYOBORERA MUBWOKO.
Furaha ati “mwakuriye munsi y’inka” kuko ise yakoye nyina isuka,ngo perezida agenda yububa, ko mbizi ko wowe wakuriye “Hejuru y’ibijumba” ugenda wicaye wabibonye ute?, Do ahubwo ni wowe ugenda wububa aho uri witwa Impunzi kandi nta kindi wahunze atari icyikwirukankamo niyo mpamvu naho uri nta mahoro ufite. Padiri we ntazi nibyo yiyemereye, yavuze ngo Perezida nafungura Victoire azamuvuga neza ibyumweru bibiri!!!!!, bivuze ko nawe azi ko amuvuga nabi!!!!!,mbe ivangiri yawe isigaye ari iyanditswe na Ingabire Victoire?, wabonye ko nta ugisoma rwa rubuga rwawe none usigaye usahindaaaaa,reba hejuru uretse umuhereza wawe Furaha nta muntu numwe utakugaye!!!, Inama nakugira “Umunsi muzareka kubeshera Kagame azareka kuvuga ukuri kuri mwe” uko mumusebya niko murushaho gutuma Tumukunda kuko turushaho kubona uko imbwa zimwanga. Mufite amahirwe ahubwo Kagame nta mwanya abataho yaba ari jye nakagiye mbicya umwe umwe narangiza manda yanjye nkivuga k’umubare munini w’abanzi b’ubumwe bw’abanyarwanda nishe, n’ubundi Intwari irica igatinyirw’icyo. Intwari ntitsemba nkamwe. Gufunga Ingabire Birakwiye nawe urebereho, kandi ndi gukura ube unyitege kuko nzabikubaza tu niyo waba ufite imyaka 80 icyo gihe ugire amahirwe upfe vuba naho ubundi uzanyitege
Mukomere banyarwanda urwanda ubu ruri mubazo cyane amahanga yakuyeho amaboko kuri
Kagome , Victoire ingabire arashaka guha ubutegetsi abahutu ngo bongere bIce Abatutsi,Bari bose ba KAYUMBA,GAHIMA.KAREGEYA.RUNDASIRWA MICOMBERO bashana na Kagome bapfa amafaranga nukudahuza ibitekerezo
Hunger is the reason for people often lose the battle in a diet. the perfect you eat, The more your stomach stretches and therefore you hold more and more food causing you to gain more weight. Also the bigger you get the more your metabolism slows down causing you to gain even more weight. This pill helps curb your appetite and speeds up your metabolism which in turn burns more fat and carbs causing you to lose weight. With a proper diet and medicines the payout is weight loss podedsja.
Bariya bose barwanya Paul kagame bariguta igihe cyabo Paul kagame, ntibazamushora Kagame arivugira ati giwe nariraye Kagame afite ingufu nyishi haba mumaha haba mucyihugu afite maneko nyishi cyane .wowe uzamva ibirayi ngo uteye ikigali twereke amahanga agushyikiye uzaca hehe ese uzagura ibinda iki? uzaca ubugande iburundi se tanzaniya congo kagame aramvuga ati biriya ntinkuyaya,mwebwe murirwa mudusaza kuki mutatubwira ibihugu byabafashije mugihe mufata ubutegetsi mukwezi date7-1994 ndamvuga bariy.RUDANSIRWA .GAHIMA ,KAREGEYA ,KAYUMBA ,kandi mwebwe mwese muzi amabanga ya FPR