Mu minsi yashize mu nteko y’u Rwanda humvikanye bamwe mu badepite basaba ko urubyiruko rwose rurangije amashuri rugomba kujya rushyirwa muri serivice za gisirikare ku gahato mu gihe cy‘imyaka nibura 2. Ibi bije nyamara u Rwanda rusanzwe rufite umushinga w’Ubutore kuva mu mwaka wa 2009 ariko uyu mushinga wazanywe na Rucagu Boniface akaza gukorerwa mu ngata numu Miriyarideri Eduard Bamporiki usa nuwahombeye Leta, ubu hakaba hatekerezwa ikindi cyawusimbura ariko kikazaba ari igisubizo kirambye ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka 15 uyu mushinga wavuyemo iki?

Abasesenguzi bacu batwereka ko kuruhande rumwe Leta isa nitarashimishijwe n’umusaruro wavuye muri uyu mushinga bitewe nuko iterwa ifpunwe na bimwe mubikorwa by’Intore aho umuntu yavuga nko ku mbuga nkoranyambaga kuko Leta yagiye yumvikana kenshi izishishikariza kuzajya zinyomoza abatavuga rumwe nayo, nyamara uburyo zo zibikoramo nibwo buteye Leta ipfunwe.

Icyambere nuko icyitwa Intore aho kiva kikagera kitazi kuba cyahangana n’umuntu ariko mu buryo bwo guhanga utanga ubusobanuro bwibyo wemera ukaba kubisobanura neza ukabyumvisha abandi (Icengezamatwara) ahubwo Intore igira itya igakora mu ganzo maze sugutukana kakahava; nubwo mubyukuri Intore zigaragaza ubuhanga nimpano ikomeye mu gutukana ibi ntabwo binyura Leta kuko ahubwo birushaho kuyishyira habi mu ruhando mpuzamahanga ko abanyarwanda batazi icyo mu cyongereza bita „Debat“

Icyabiri kinahangayikisha Leta nuko iyo bigeze ko havugwa indimi z’Amahanga nkicyongereza cg Urufaransa, aho Leta rwose iba ikeneye cyane Intore zizakuvuga ibyiza byayo kugira ngo abanyamahanga baraho batagenda bumva ibintu bibi biyivugwaho gusa, aha rero niho Intore zikwerekera ko ari Intore, zihita zikizwa n‘amaguru ukayoberwa aho zirigitiye bikaba ibya wa mu gani ngo aho gupfa none nzapfa ejo. Ariko rero wamugani umuntu yishyize mu mwanya wazo yazumva, ubundi zaguma aho zitumva ibihavugirwa zihamara iki? Biracyaza, ntukabe kure y‘Inyenyeri

@shema_Rwa