Mu rwa Gasabo hamaze iminsi humvikana bombori bombori hagati y‘Amatorero ndetse nubutegetsi ku bijyanye nuko amashami yamwe mu matorero yafungiwe imiryango n’Ikigo cya Leta gishinzwe Imiyoborere cyizwi nka RGB.

Ubwo iyo mivurungutano yari irimbanyije aho inkuru zibyavuzwe zacicikanaga kuma Radiyo yo mu Gihugu ndetse no kumbuga nkoranyambaga, nkuko bisanzwe humvikanye bamwe mu bitwa ko bavuga rikijyana bagerageza kuryoshya ryoshya Afande PC ngo atange itegeko rihindura icyemezo urwo rwego rwa RGB rwari rwafashe.

Abahanga bavuga ko iyo Ikiremwa muntu gihuye n’Ikibazo kandi kikaba kidafite uko kicyigobotora aba bahanga bemeza ko ikiremwa muntu gihita gishakisha uko gishobora kubana nicyo kibazo hanyuma ubuzima bugakomeza; ni mururwo rwego abanyarwanda benshi bize neza Jenerali Paul Kagame bamenya ko akunda kandi akishimira gushyirwa hejuru y’ibindi byo ndetse akaba yizera ko ari umwe mu bahanga isi yaba yaragize kugeza ubu. Zimwe mu ngero nuko uwahuye n’akarengane nubwo yaba yagatewe nabo Jenerali Paul Kagame ubwe yatumye, mu rwego rwo gushaka ko arenganurwa byihuse umuntu arihandagaza akavuga ko akarengane yahuye nako umunsi yagize Imana Paul Kagame akakamenya ko kahita gakemuka.

Nimuruwo mujyo minsi yashize uwitwa Pastor Rutayisire yagerageje gutega Afande PC uwo mushibuka ariko kubwamahirwe make Paul arawusimbuka ndetse kuriyinshuro avuga ko iyo Ruswa yari agerageje kumuha ayanze ndetse ko ibiba byose aba abizi. Ibi byateye uyu mu pasitoro ubwoba nuko umunsi wakurikiye yongera kwumvikana asaba imbabazi zibyo yakoze ariko mu byukuri twe abamukurikiraga twumvaga ko iyo bitaba mu gihugu kiyobowe n’umunyagihugu ibyo yavuze ntangaruka byari kumugiraho kuko ibyo yakoze nuburenganzira yemererwa n’Itegekonshinga ry’u Rwanda. Biracyaza, ntimube kure y’Inyenyeri…

@shema_Rwa