Muzehe wafunze inshuti yanjye ariko ntubangamiwe no kwifotozanya n’Igisambo ruharwa muri Uganda“-Jenerali Muhoozi Kainerugaba“.
Umunyarwanda yavuze ukuri koko ko „Inyama utazarya utazirinda Ibisiga. Hari hashize igihe kitari gito abakoresha Imbuga nkoranyambaga batabona bimwe mubyo umujenerali akaba n’umuhungu w’umukuru w’Igihugu cya Uganda uzwi nka Jenerali Muhoozi yandika ku rukuta rwe rwa X (icyahoze cyitwa Twitter) gusa muriki cyumweru turi gusoza yongeye ararikoroza nyuma yo kwadukira muramu uzwi nka Rwabwogo we akaba numwe mu bizerwa ba se Museveni, amwita Igisambo kabombo igihugu cye cya Uganda ngo cyaba gifite.
Bimwe mubyo dukesha abasesenguzi bacu mubya politiki y’Akarere batugaragariza ko hagati mu muryango wa Museveni umuriro waba urikwaka hanyuma ibi umuhungu we yakoze bikaba ibya wamugani ngo ntawutwika Inzu ngo ahishe umwotsi. Ibi ariko abasesenguzi batandukanye bavuga ko bituruka ku kuba aba babiri bose bifuza kuragwa ubutegetsi nuyu mukambwe ugeze muzabukuru gusa amahirwe menshi akaba ahabwa umukwe mukuru mumuryango wa Museveni ariwe Odrek Rwabwogo, ibi bakabivuga bashingiye ku kuba Muhoozi adashyigikiwe n’umufasha wa Museveni hanyuma Muhoozi nawe ibyo akora akabikora agira ngo abihimureho bikaba ibya wa munyarwanda wavuze ko Inyama utazarya utirushya uzirinda Ibisiga.
Ku rundi ruhande ariko igihe uyu mujenerali yeguraga ikaramu agatangira kwandika ku mbuga nkoranyambaga ni nako yibukaga ko mu majyepfo ahafite nyirarume akunda cyane ndetse yahise andandika amagambo yuje urukundo rwinshi agaragaza n’Urukumbuzi yaramufitiye ndetse anamusezeranya ko vuba cyane azajya ku musura; ntibyatinze hadashize nukwezi arasimbuka ajya kwisurira nyirarume kuko nubundi nyirarume uwo yagombaga kurahirira inshingano yaramaze guhabwa. Ababasesenguzi ndetse bakemeza ko burigihe iyo Muhoozi bigaragara ko umubano we nabo mumurya ngo we udahagaze neza akenshi yongera kwubura umubano we na nyirarume wepfo; bikavugwa ko nawe inama bivugwa ko aba yagiye gushaka, nyirarumwe uwo azimuha atizigamye ndetse aba basesenguzi bakaba bagaragaza impungenge ku Gihugu cy’Ubugande ndetse no kuri uyu Muhoozi ubwe kubera ko ashobora kuzisanga yabaye aka wa mugani ngo „Nyokorome akurya akurora“.
Hagati aho Muhoozi ibi byose arabikora igisirikare ayoboye kimaze iminsi gishyirwa mu majwi na Raporo za Loni zigishinja kugira uruhare mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nubwo inshuro nyinshi abavugizi biki gisirikare bagiye babihakana; ndetse abasesenguzi bo bakavuga ko bibaye aribyo ko ingabo za Uganda ziri muri Kongo byaba biterwa n’imikoranire bwite iri hagati ya jenerali Muhoozi na Nyirarume wepfo. Biracyaza ntimukabe kure y’Inyenyeri….
shema_Rwa.