Depite Habineza agiye kubambwa no kunyagwa ishyaka Green Party yashinze.
Amakuru atugezeho aka kanya yemeza ko icyemezo cyo guhagarika Depite Frank Habineza cyafashwe ejo Kuwagatatu 24/08/22 munama yateraniye ikibazo cye mu masaha y’ igitondo. Habineza ngo arazira kuba yaragororewe umwanya mu inteko ishinga amategeko ntamenye kuwitwararikamo kugeza kurengera avuga ibyo kuganira n’ abatavuga rumwe na Leta. Bamwe mu batumiwe muri iyo nama bavuze ko Habineza ngo yaba yaratumwe iby’ ibyo biganiro n’ incuti ze z’ abanyamerika bamwemeje ko bizamwongerera amahirwe yo guhura n’ umushyitsi w’ umunyacyubahiro w’ umunyamerika U Rwanda ruherutse kwakira.
Depite Habineza ngo yaba yahawe amahirwe yo kwisobanura no gusaba imbabazi mbere yo “kubambwa” no kunyagwa ishyaka yashinze mu muruho uzwi na bose. Ntawe wibagiwe ukuntu igihe cyo kwiyamamaza mu matora y’ umukuru w’ igihugu yoherejwe gukorera inama y’ ishyaka rye mu irimbi!
Ikibazo cyo kuganira n’ abatavuga rumwe na Leta kirahari kandi cyari gikwiriye gushakirwa umuti. Umubare w’abanyarwanda baheze hanze y’ igihugu nti wari ukwiye kwirengagizwa. Kimwe nk’ uko intambara y’ amagambo aharabika hagati ya Leta y’ U Rwanda n’ abatavuga rumwe nayo atari ibintu bikwiye gukomeza gusenya umuryango nyarwanda.
Twese turi amaboko y’ igihugu cyacu.
Leta yari ikwiye gushyira mugaciro ikareka kurwanya no guhiga abayihunze ahubwo ikabateganyiriza urwego rubashinzwe n’ intumwa zibegera zikumva ibibazo byabo bagahumurizwa bagataha kuko ababikeneye ari benshi kandi bagira uruhare rwiza mu uguteza imbere U Rwanda.
Imana ifashe Depite Habineza muri ibi bihe bikomeye kandi abamuhururiza bamusabira kubambwa bibuke ko nabo ari abantu nkawe batuye isi idasakaye.
Samuel Kamanzi