Uyu mugabo wahoze ari umunyamabanga w’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’Ubwongereza kuri uyu wa kane yasobanuriye akanama k’abadepite gashinzwe iterambere ko gusubizaho igice cy’inkunga yari yakuriweho u Rwanda ari icyemezo atafashe wenyine ahubwo yagifatanye n’abaministre bireba.

Andrew Mitchell imbere y’akana k’iterambere atanga ibisobanuro

Ubwongereza bwasubijeho miliyoni 16 z’Amapound nk’igice cy’inkunga yari yambuwe u Rwanda by’agateganyo kubera raporo y’abakozi b’umuryango w’abibumbye ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Andrew Mitchell yavuze ko icyemezo yafashe mu minsi ye ya nyuma ava kuri iriya mirimo atagifashe wenyine ariko kandi “cyari gikwiye”.

Uyu mugabo waje kugirwa “Chief Whip” yabajijwe ibibazo n’abadepite impamvu yasubijeho igice cy’inkunga ku Rwanda mu gihe ibyo rwashinjwaga byari bitarasobanuka neza.

Mu ibazwa ryo kuri uyu wa kane Mitchell yavuze ko mbere yo kuva mu biro yagombaga kubanza kurangiza amasezerano y’inkunga yagenewe u Rwanda, kandi ko u Rwanda rwagaragaje gukoresha neza inkunga ruhabwa.

Mitchell ati: “ Sinshyigikiye ko hari ufasha imitwe irwanira muri Congo, ariko u Rwanda ni inkuru nziza ku bukungu, ntidukwiye kwirengagiza ibyo u Rwanda rwagezeho mu kugabanya ubukene no gutanga servisi zikenewe.”

“Inkunga yacu iri mu byatumye bagera aho bari, twarabizeye kuko inkunga tubaha bayikoresha neza neza ibyo bavuze ko izakora.

“Kubaka iyo nkunga nta ngaruka bigira ku bakire i Kigali, ariko ku buryo bubabaje izakura abana b’abakobwa mu ishuri ahantu hirya mu gihugu. Byakabaye byiza dukuyeho iyo nkunga ariko ntibiteze icyo kibazo.” Ni amagambo ya Andrew Mitchell.

Uyu mugabo yabajijwe n’abadepite nib anta nyungu afite i Kigali cyane cyane mu mushinga witwa “Project Umubano” yagaragayemo mu 2007 , abazwa no ku mibanire yaba yihariye na President Kagame dore ko ngo yagiye akunda kuza kubonana nawe.

Mitchell yasobanuye ko kuva muri Gicurasi 2010 aba umunyamabanga w’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’Ubwongereza yavuye muri iyo ‘Project’, naho umubano we na President Kagame ari uwo yakomezaga wubatswe na Tony Blair kandi yumva abifitiye uburenganzira kubana n’uwo abonye hari icyo yamwigiraho.

Abajijwe niba yemera raporo y’agateganyo yanditswe n’abakozi ba UN bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Mitchell yagize ati: “ Ibyavuzwe guverinoma ya Kagame yabihakanye yivuye inyuma, njye ntabwo ndi mu mwanya wo kwemeza cyangwa guhakana ibyarezwe u Rwanda”

Ubwongereza ni igihugu cya mbere mu gutera inkunga u Rwanda, kugeza mu 2015 hari gahunda yo guha u Rwanda inkunga ya miliyoni 83 z’amapound.

Justine Greening wasimbuye Mitchell ku bunyamabanga bw’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’Ubwongereza mu cyumweru gitaha azitaba akanama kabishinzwe asobanure niba mu Ukuboza azasubizaho inkunga yose hamwe ya miliyoni 21 z’amapound yahabwaga budget y’u Rwanda.

Kugeza ubu hategerejwe raporo ya nyuma y’umuryango w’abibumbye ku kibazo cya Congo.