Ibibazo bimaze kuba ibibazo muri uru Rwanda rwa “muzehe”. Ntamuntu ukibasha kugira icyo azigama. RURA byarayirenze. Abafite amamodoka yatwaraga abagenzi baraparitse kuko ibiciro by’amavuta bizamuka bo bagategekwa kuguma ibiciro bishaje.

Leta y’ u Rwanda ihora yigamba iterambere ariko abaturage turarira ayo kwarika. Kuzirika umukandara tugahangana n’ ibihe tugezemo tukabyakira nk’ ibyago bya benshi bizakorwa kugeza ryari mugihe abacuruza muri twe bakomeje guhomba umukene nyakabyizi we akaba yarihebye?

Ibintu bigiye kugorana kuko umunyarwanda atazasabwa kwihanganira ubutegetsi bumukandamiza ngo anasabwe kwihanganira ikibazo cyo guhora ku nkeke mumwijuto w’ abategetsi kandi ntituzahora tuburara ngo bucye turangazwa n’ inkuru z’ urukozasoni ngo bishoboke. Ishyaka riri kubutegetsi ryihariye byose, niryige umushinga mushya. Nimba hari uburyo abari hanze bataha bigafasha ubukungu bw’ igihugu bikwiye kwigwaho. Nshyigikiye igitekerezo cya Depite Frank Habineza. Nibareke abantu batahane amafaranga turakomerewe.

Samuel Kamanzi