Nifuza kubona u Rwanda .
Nifuza kubona U Rwanda ruzira amacakubiri, ruzira urwikekwe, ruzira ubugome namashyali. Nifuza kubona U Rwanda rw’abadahemuka.
Nifuza kubona iherezo ry’ ubusambo buturuka ikambere na munyangire yimitswe.
Nifuza kubona U Rwanda rwa nyuma y’ ingoma ziteranya umugore n’ umugabo, iteranya umwana n’ababyeyi, iteranya abavandimwe bagakomeretsanya umunyarwanda akihakanana bucura bw’ iwabo. Nifuza kubona U Rwanda rwa nyuma y’ urwango n’ nzika. U Rwanda rw’abasaba imbabazi n’ abababarira batabitegetswe.
Nifuza kubona U Rwanda rwabaye nyabagendwa rutahwa rugasurwa, rugaturwa n’abifuza gutunganirwa. Nifuza kubona U Rwanda rw’abasangira badacurana gisambo.
Nifuza kubona urukundo n’ ubugira neza bitashye I Rwanda ubuhemu buterwa n’ ubwoba bw’ inzara n’ ubukene bikibagirana. Nifuza kumenya U Rwanda rw’ abiyunze babanye kivandimwe, umwe amenya uko undi yiriwe nuko yaraye .
Nifuza kubona U Rwanda rwa nyuma y’ ubwoba n’ uburyarya. Nifuza kubona U Rwanda rwa nyuma y’ uru n’ uzarutuyoborera.
Nifuza kubona urwo Rwanda nkarutembera mbere yo gutabaruka.
Image: Skip Sterling NY times.