Ba Nyakubahwa Madamu Louise Mushikiwabo, munyemerere mbanze mbasuhuze nizera ko iyi nyandiko mbohereje ibasanga amahoro aho muyisomera.

Nzinduwe no kubandikira mbitewe n’ amakuru dukomeje kumva avuga ko ari mwe mushobora kuzayobora igihugu cyacu cy’ U Rwanda nyuma ya Nyakubahwa Perezida Kagame wigeze no kutubwira ko yifuza kuzasimburwa n’ umutegarugori ku mwanya wa perezida.

Nyakubahwa Madamu Mushikiwabo sinzi nimba amakuru y’ ibibera mu Rwanda muri rusange muri iki gihe ajya abageraho nkaba nagirango ngire ayo mbagezaho muri iyi nyandiko kuko nibaza ko hari icyo mwadufasha nk’ abaturage.

Nyakubahwa Madamu Mushikiwabo si nzinduwe no kunenga ubuyobozi buriho muri iki gihe. Nemera ko bufite ibyo bwagejeje kubanyarwanda. Nzinduwe no kubasaba ko mubyo mwari mufite ingamba zo kutugezaho mwakwongeraho kuvugurura Inteko Ishinga Amategeko y’ U Rwanda kuginango abanyarwanda dukure, dutozwe imirongo ngenderwaho ya demokarasi, twitoranyirize abazajya badutumikira. Ibibazo byinshi mwumva dufite kuri ubu nemera ko byakemuka tubonye inteko n’ abadepite abaturage bihitiyemo. Muzatuvugururire inteko kugirango n’ abanyarwanda bari hanze barimo n’ abaheze inyuma y’ igihugu kubera kubura uruvugiro bavane ibibazo byabo kuri YouTube babiganirire munteko y’ abanyarwada, bisanga mu gihugu cyabo. Muzaba mugiriye neza U Rwanda n’abanyarwanda.

Ntabatindiye ba Nyakubahwa Madamu Louise Mushikiwabo, ni ibyo nabasabaga kandi ndizera ko muzazirikana ubusabe bwange.

Samuel Kamanzi