Gushima Leta y’U Rwanda. 

Leta y’ U Rwanda ikwiye gushimwa umwanzuro w’ubumuntu yafashe mu ukugerageza kureka kubangamira abayirwanya nkuko yabisabwe na Secretary Blinken: yahaye inzira umubyeyi wa bwana Benoit Umuhoza mu rugendo  yafashe rwo kuza gusura umuhungu we ataherukaga aho atuye mubuhungiro .

Iyi ntambwe Leta y’ U Rwanda yateye irakomeye kandi ikwiye gushimwa.
Kuba yitandukanije n’ ibikorwa by ‘umucancuro w’ icengezamatwara rya gihezanguni wiyita Kasuku, wavogereye urugo rw’ uyu mubyeyi amusesereza nabyo bikwiye gushimwa.
Ndashima abajyanama ba Leta y’ U Rwanda bakoze akazi gakomeye ko kuvugira uyu mubyeyi akaba yemerewe kujya gusura umuhungu we Benoit Umuhoza wabaye mu gisirikari cy’ u Rwanda ubu akaba ari icyegera cya Kayumba Nyamwasa mubuhungiro . Twizeye ko ubutaha izanaha rugari bwana Benoit  Umuhoza umunsi azakenera kujya gusura umubyeyi we ku ivuko.

Noble Marara