Bwana Matata,

Munyemerere mbashimire kuba mwarasanze amagambo mwavuze musabira umunyarwandakazi urupfu rw’ umuhoro ateye isoni n’ agahinda.

Ntamujinya wagakwiye kuba intandaro yo gutemana. Amakosa y’ abayobozi ashyirwa ahagaragara kabone niyo arengewe n’ imikorere mibi yamunze ubuyobozi bw’igihugu, induru y’ abaturage iba ari inenge ihagije kandi biratinda bigataha ingaruka zikagera kuri uwo muyobozi.

Nta mukuru w “umunyamahoro” wagashishikaje abato “kurangiza” abantu n’umuhoro atebya cyane cyane nyuma y’ amarorerwa ya jenoside yakorewe abatutsi yagwiririye igihugu hifashishijwe icyo gikoresho! Nabibutsa ko uko gutebya mubikomeye byakozwe no kuri RTLM murwego rwo “gutinyura” abaturage kwica; itoteza ryabanje kugirwa urwenya.

Mbona guca bugufi mugasaba imbabazi abanyarwanda bakomerekejwe n’ amagambo yanyu n’ abifatanyije namwe muri icyo gikorwa cy’itoteza, iyicarubozo no gushinyagura, mukandikira nyirubwite mwahahamuye mumusabira kurangizwa n’umuhoro byari kuruta kwandikira Noble Marara , umunyarwanda usanzwe watunguwe nk’ abandi bose n’imvugo yanyu.

Mbaye mbashimiye.

Samuel Kamanzi