Umusaza Matata twati tuzi nk’ umunyamahoro yumvikanye avuga ukuntu yishimiye kubona abaturage bageze aho kwiheba kugeza “kwiyahura” kubababuza amahwemo . N’ igikumwe hejuru ati: “C’EST BON”! Akomeza avuga ati “…UWO MUGORE NAZA AHUBWO BAZAFATE UMUHORO BAMURANGIZE!” Aya magambo ateye ubwoba y’ umusaza Matata yahahamuye abantu kuko no muri 1994 abahutu bashishikarijwe gufata imihoro no kwica abatutsi n’abahutu bari banze amabwiriza leta ” y’abatabazi” babwirwa ko ubwicanyi bashishikarizwaga gukora bwari ubwo kwirwanaho.

Biteye agahinda kubona umusaza waciye muri ayo amateka ahindukira agahindura kwicisha umuhoro urwenya na ndetse ukumva yifuriza abanyarwanda kongera kugusha iryo ishyano ngo “nikobizarangira” abo bicaranye muri icyo kiganiro aho kumukebura uko bikwiye, bagatembagara !

Umusaza Matata yari akwiye kwegera abantu nka Reverien Rurangwa bakamusobanurira icyo umuhoro wibutsa ababonye amabi yakoreshejwe byitiriwe umujinya muri 1994.

Reverien Rurangwa.

Samuel Kamanzi