Nyuma y’ Ubuholandi, hari abaregwa jenoside Ubufaransa bwaba bwiteguye gutanga.
Amakuru yizewe aturuka mu ubunyamabanga bw’ umushinjacyaha mukuru ( Rwanda Prosecutor General’s Office) yemeza ko bariho ibiganiro n’ intumwa z’ igihugu cy’ ubufaransa bisa nk’ ibyahuje umushinjacyaha mukuru Aimable Havugiyaremye n’ intumwa y’ ubwami bw’ Ubuholandi mbere gato y’ uko Maj. Pierre Claver Karangwa (FAR) atabwa muri yombi akurikiranweho uruhare aregwa muri jenoside yakorewe abatutsi I Kamonyi.
Uwaduhaye aya makuru yavuze ko : ” […nubwo] Abafaransa batinze ariko biteguye gutanga bamwe mu bamaze kubera igihugu cyabo icyasha…ntawamenya nimba motif ari “rattrapage mediatique”…bishobora kuba ari ikintu babona nka rite (umuhango) mu gukomeza umubano n’ u Rwanda, byumwihariko kubera akazi kamaze gukorwa ko gushyira ahagaragara ibyaha by’ urukozasoni byakozwe n’ abasirikari babo [abafaransa] .”
Twabajije uwaduhaye aya makuru ikimwizeza ko iyi “cooperation ” hagati y’ u Rwanda n’ Ubufaransa ikorerwa mw’ ibanga hari “case” yihariye itegura, tumusaba amazina yaba yaratanzwe adusubiza ati: ” Abo bireba bariyizi n’imyanzuro izabageraho vuba.”
Abasesenguzi batandukanye twabashije kubaza ku banyarwanda bakomeje kwoherezwa n’amahanga yabakiriye nk’ impunzi, batubwiye isano bakomeje kubona hagati y’abambari ba leta yatsinzwe imaze gukora jenoside y’ abayahudi bakingiwe ikibaba n’ ibihugu bya Amerika y’ amajyepfo (bahungiyemo bamaze gutsindwa intambara y’ isi ya kabiri) n’ iy’ abo muri leta y’abakoze jenoside mu Rwanda bakingiwe ikibaba n’ ibihugu bitandukanye, cyane cyane ibya Afurika bitewe n’ ubumenyi bwihariye (expertise) ibyo bihugu byasanze bafite, bikeneye kandi bibonye kukiguzi giciriritse.
Ibihugu nka Brazil, Chile na Argentine ntibyashishikaye mu gutanga abaregwaga jenoside y’abayahudi babihungihemo kuko bari inzobere byari bikeneye munzego zabyo zari zikiyubaka ( nk’ inganda n’ ubuvuzi) kimwe nk’uko abanyarwanda baregwa jenoside yakorewe abatutsi nka Maj. Protais Mpiranya (FAR) yakingiwe ikibaba bikomeye n’ ibihugu byamuhaye ubuhunzi hashingiwe ku ubumenyi bwe mu gisirikari yakoresheje yigura.
Iburayi ho byaba byifashe bite? Ni iki gitinza abahekuye u Rwanda bazwi kugezwa imbere y’ ubutabera?
“Mubihugu nk’ ubufaransa byahaye umutekano bamwe mu basirikari baregwa jenoside yakorewe abatutsi, umuntu avuze ko bakingiwe ikibaba kubera amabanga leta bakoreye yari ifitanye n’ iyabahaye ubuhungiro ntiyaba yibeshye. Hari nk’ ubufasha, n’igihugu/ ibihugu ntari buvuge mumazina byaba byaremereye ingabo zatsinzwe (FAR), bikaba bidatanga abo bantu kubw’ umutekano w’ ayo mabanga (n’ ubwo abo areba bayafite yose “unofficially”). Kubivugwa ko hari bamwe mubashakishwa babeshyerwa cyangwa se bafite ibyo bahimbiwe sinabitindaho. Nimba byarabaye ubwo abemeye inshingano zo kubarenganura nibo mwabaza icyo kibazo.”
Inyenyerinews irashimira abayihaye umwanya n’ amakuru mu ugutegura iyi nkuru by’ umwihariko muri Rwanda Prosecution.
Samuel Kamanzi