KO KIGALI YOSE YABUZE AMAZI TUYABIKIYE ABASHYITSI BA CHOGAMU?
Muminsi ishize Immaculee wa Transparency yatubwiraga kwibagirwa gahunda yo kuzajya guhahira muri CHOGAMU no gupepera cya gikomangoma kibonumwe perezida yaturatiye avuga ko tuzaguma murugo kubera ukuntu imihanda izaba idadiye kurusha bya bihe by’ utunama dusanzwe tujya tubera muri Kigali Convention, none ndabona no kwiyuhagira abatuye mumanegeka ya kure ya St.Michel, Nyarutarama na za Kibagabaga bafite amazi yo kumena- tuzongera kurabukwa amazi umushyitsi wa nyuma w’ iyo CHOGAMU yuriye indege imusubiza iwabo! Mwatubabariye mukaturekurira amazi wenda tukaba tugize ayo tuzigama! Ubu guhaha nuguteganya 600 ya buri munsi y’amazi!
Abo bashyitsi ba CHOGM tuzabereka imihanda gusa tubaratire isuku tutabasha kugeraho imuhira?
Ikibazo cy’amazi muri iyi Kigali kizakemurwa na nyagasani! Ni mudukorere ubuvugizi iki kibazo kiradukomereye.
Umusomyi.