Mugihe u Rwanda rwitegura kwakira inama nkuru ya Commonwealth, Noble Marara yasesenguye urubuga rwa politike nyarwanda munyandiko yashyize ahagaragara mururimi rw’icyongereza isobanura uko abona opozisiyo ya systeme iyobowe na perezida Kagame :

Nagirango nizeze abahagurukiye kurwanya system iyobowe na perezida Kagame batishimiye ibiganiro maze iminsi ntanga kurubuga rwa Youtube ko bitagamije kubaca intege. Ibitekerezo byanjye mbitanga nk’ umusanzu ngamije gukebura abanyepolitike ba byabo dukeneye kuko abo dufite mbona baryarya abanyarwanda biyita abanyepolitike kandi atari bo. “

Urugero rwambere yagarutseho ni abo umuntu yakwita” indatwa” za Habyarimana zimaze imyaka 28 zisaba kuganira ubutegetsi zambuwe no gutsindwa kw’ ingoma y’ igitugu yazo n’igisirikari zisuzugura zita abakigize inzererezi. Yagize ati : ” Biteye agahinda kubona ukuntu iyo elite yakomeje munzira yo kwinangira nyuma y’ ishyano ryagwiririye abaturage yari yashoreye ikageza muri Kongo ikaba igeze ah’ ubugwari bwo gukoreza urushyo urubyiruko ruyikomokaho iruraga amakosa itemera n’ icyizere cya 1959 ya kabiri. “

Yavuze kandi ku itsinda rya gatatu rigizwe n’ abantu usanga barahungabanye kugeza kuyoba mubitekerezo kubera kwifuza ikuzo n’ imyanya ikomeye, bagendera ku marangamutima ashingiye “kubwoko”. Ati :” iri itsinda usanga rigizwe n’ abantu batabasha gutandukanya hagati y’ U Rwanda dufite, urwo bifuza n’ urw’ impinduka ishoboka.”

Urugero rwa kabiri asanga rubangamiye urubuga rwa politike ya opozisiyo ikenewe yavuze ko ari urugizwe n’ abatorotse igisirikari cya RPA/RPF banyotewe n’ubutabera babuze muri izo nzego bakagomba guhunga igihugu bitangiye: ” abo basirikari bagannye politike bashaka ubwo butabera bimwe kandi ntabwo byabahiriye kuko hari abo byaviriyemo urupfu, abandi gufunga abandi kuburirwa irengero… hakiyongeraho ko ubakuriye yagize uruhare mu ukwimakaza systeme ishingiye ku ukudahana amakosa akomeye n’ ibibi byinshi twakorewe. ”

Noble Marara yasoje inyandiko ye avuga ukuntu uwitegereje ayo matsinda uko ari atatu bitamugora kwisobanurira impamvu byabaye ngombwa ko u Rwanda rwa nyuma ya 1994 ruyoborwa n’ inkoni y’ i cyuma, yemera ko aho Kagame yarukuye hatari horoshye ariko yagarukiye hafi kuko : ” Ubutegetsi bwe yabugize ubw’ igitugu cyigwizaho imitungo, akaba ari ubutegetsi bwibasira uwo bushatse bukamuhungabanya uko bushatse , bugafunga, bukica, bugakorera iyicarubozo uwo bushatse nta nkurikizi.”

Ati :” Kagame yacecekesheje abanyabwenge b’ igihugu kurwego ruteye inkeke. Niyo pamvu tugomba gusaba intiti zisigaye muri FPR kureka kumusenga zikareba imyaka 28 ishyaka rimaze kubutegetsi zikigaya bamwe bakajya iburyo abandi ibumoso bagatekerereza igihugu umushinga wa politike nshya yacyura ihumure. ”

“Ntabwo nyobewe ko ibyo nsaba abanyabwenge bacu bitazashoboka igitugu cya Kagame kikiriho, ariko gutangira gutekereza ejo hazaba birakenewe cyane muri iki gihe kuko tugomba kuzabera igihugu cyacu generation isiga amateka mashya yo kudahungabanywa no kubura umukuru w’ igihugu wahinduwe ikigirwamana .

Photo: Primo Media Rwanda.