Kukibazo cy’ impunzi Ubwongereza bushaka kwohereza mu Rwanda,opozisiyo ya Madamu Ingabire irakora politike yo kwitera hejuru muby’ itabasha kwisobanurira.
Nimba tuvuga ko U Rwanda rufite ikibazo gikomeye cy’ ubukene, urubyiruko rwabuze akazi n’ amikoro yo kwihangira imirimo, igihugu kikaba ari nta bukungu bw’ amabuye y’agaciro kigira- usibye ayo cyiyitirira kukiguzi cy’ amaraso, intambara no kuvogerera abaturanyi- ni ubuhe buryo bufatika bwo guteza imbere urwo rubyiruko Madamu Ingabire atanga? Uroye iyo wenda asaba ko hagira igikorwa kugirango ibifi binini bitazikubira ayo mahirwe nkuko byagenze ku mpunzi zoherejwe na Isirayeli bya bifi binini byambuye udufaranga tw’impamba zari zahawe, bikarangira zifashe inzira zikajya kwangarira mubihugu duturanye.
Ikibazo cy’impunzi z’ abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi ntikizakemurwa na politike yo gupfobya imigambi umunyagihugu afitemo inyungu.
Tujye turenga kumarangamutima tugerageze kureba kure. Twishimiye ko U Rwanda rugiye kubona amikoro yo gufasha umuturage bidaciye mu ubujura n’ ubwicanyi twamenyereye ntacyo byadutwara. Ikindi, amasezerano hagati y’ U Rwanda n’ ubwongereza ni ayo gushima kuko azatuma inzego z’ igihugu zivugurura kugirango zuzuze ibisabwa kugirango U Rwanda ruhabwe ayo mahirwe : izo mpunzi zoherejwe n’ igihugu kigendera kumategeko kandi gifite abashinzwe gukurikirana iby’ ayo masezerano yashyizweho umukono.