Tubanze twemeranye ko U Rwanda ruri muri Kongo. Byaba ari mu uburyo butemewe n’ amategeko, byaba ari murwego rwo gutata, ubwo kugura no gucuruza amabuye y’ agaciro cyangwa ubundi. Usibye nibyo, ntakuntu U Rwanda rutagira ibirindiro bya gisirikari muri Kongo runahafite abanzi nkuko perezida Kagame ubwe yabyivugiye hambere aha. [ Hari abemeza ko perezida Kagame yavuze ariya magambo asubiza Muzehe Museveni wari wamugejejeho ubutumwa amusaba gukura abasirikari be muri Kongo kugirango Uganda itazabasitaraho mubutumwa yagiyemwo kubusabe bwa Kongo bikamurakaza cyane. ]

Ubusanzwe ko iyo FARDC ifashe abasirikari b’ U Rwanda RDF ihurura bakabahererekanya n’ ibisobanuro bihambaye tukamenya uko bahayobeye n’ ingamba zifashwe kugirango bitazongera, aba bagabo bambaye nka ba basirikari yaguye gitumo Nyamwasa akanga kwishyura ngo barekurwe ntibaba ahubwo ari aba RNC ? Abasirikari ba FARDC bamunzwe na ruswa bamenyereye kwaka U Rwanda iyo bafashe abo rugura ntibaba babigerageje bikanga bagahitamo gushyira aba bagabo kukarubanda bitarabakoraho ?

Ibi bintu birimo urujijo …

Samuel Kamanzi