Nti twari dukwiye kureka guseka aba bavandimwe?
Nyuma yo kubika abazima ihungabana rigeze muri pasiporo…
Leta y’ u Rwanda yari ikwiye kugira icyo iteganya ku ihungabana riri mu banyarwanda bananiwe kwakira intsinzi ya FPR-lnkotanyi muri 1994 kuko hari abo ikibazo kigeze kure! Ntabwo umunyarwanda yagatereranwe aka kageni ngo guta umutwe kwe guhindurwe umuti w’ amenyo. Iyi diaspora yaciwe mumuryango nyarwanda yari ikwiye kwitabwaho igashyirirwaho urwego ruyihaririye kuko nayo ifite icyo yamarira igihugu cyayo!
Iyo umuntu afite ihungabana cyangwa ikibazo mumitekerereze arafashwa ntabwo ahabwa urwamenyo, tugire ubumuntu. Ntitukabone abavandimwe barohama, bahinduka ingwate z’ imitekerereze iteye agahinda n’ ubutekamutwe ngo tubigire urwenya duseke!
Samuel Kamanzi