Ingero za ba ambasaderi ba Kagame b’ U Rwanda basabwa gutaha kugirango bajye guhabwa amabwiriza kumirimo yindi zimaze kuba nyinshi. Abenshi baba barahawe uwo mwanya w’ icyubahiro bavuye kugatebe cyangwa se bahungishijwe sikandali n’urugambo runaka. Aba ari nk’ibihembo bahawe kubw’ amakuru baba batanze kuri bagenzi babo cyangwa se ari nko “kubatera akantu” kubera aya systeme baba baramenye kandi atagomba gusohoka; ndetse umuntu adakabije yavuga ko abemera gutaha batajya barenga 20%.

Mbese ambasaderi wa Kagame w’ U Rwanda aba ari wa muntu watakaje ikizere muri systeme ariko ibona aba agifite icyo yaba ayimariye kuko diplomasi y’ U Rwanda ya nyayo ikorerwa mu rwego rwa lobbying rwoherezwamwo abanyarwanda mbarwa b’abizerwa.

Ubusanzwe umwanya w’ ubunyacyubahiro bwihariye wa ambasaderi ( intumwa ihagarira igihugu) uwawuhawe arawusazana. Ntabwo ari umwanya umuntu yirukanwaho nk’ umukozi wo murugo kuko ubundi awuhabwa nyuma y’ iperereza ku uwo ariwe, imico n’ ingeso ze bikamugaragaza nk’ umunyarwanda w’ inyangamugayo uzabera igihugu umuvugizi aho yazanyura hose igihe azaba agihumeka. Byumvikana ko izo ndanga-gaciro atari zo zagenderwaho mu ugutoranya izo ntumwa zihariye muri systeme yubakiye ku iterabwoba, gucinya inkoro, guhinda imishyitsi, kuryarya, guhakwa no kugambanirana ngo umuntu arebe ko yasiga yigishije abo yabyaye cyangwa abubakiye akazu ikirere kitaramuhindukana!

Aba ba ambasaderi batatu (Harebamungu Mathias, Sebudandi Venantie na Sheik Habimana Saleh) birukaniwe mukinyamakuru Igihe ngo baba bazize kumenya ikibahatse bakiteganyiriza nk’ abababanjirije.

Ntiwagaya umuntu kwanga kujya kwangarira muri Kigali n’ inzara yayo yahahamuye n’ aba Generali!

Ntiwagaya umuntu kwitondera kwinjira mu nzu abona neza ko kwongera kuyisohokamwo bishobora kuzamusaba ubwihebe bwa giharamagara! “Na Nduhungirehe wihaye kwongera kwamamaza umuntu systeme yashyizeho akabazo ararye ari menge nubwo bwose bavuga ko ari mubagora (kwirukanwa) bitewe na ba followers amaze kugwiza kuri rwa rubuga…nawe ashobora kugerwaho na semuhanuka itegura 2024 “!

Samuel Kamanzi

Photo: Igihe