1994 ngo ambasade y’ Ubafaransa yaburiye ubutasi bwa Habyarimana kuri missiles zari kumuhitana biba iby’ ubusa!
Generali Major (FAR) Aloys Ntiwiragabo uvuga ko yari ashinzwe ubutasi murwego rwa gisirikari, yabwiye Charles Onana ko kuva 01/1994 yari afite amakuru avuga ko yaturukaga mu baturage “n’ahandi ” yamwemezaga ko FPR yari ifite gahunda yo guhanura indege ya Habyarimana ! Ati rya tsinda ry’ abasirikari ba FPR 600 niryo ryategekaga aho indege zihagurukira n’ aho ziruhukira(!)
Ntiwiragabo yakomeje abwira Onana ukuntu shefu wa missiyo ya gisirikari muri ambasade y’Ubufaransa yamuhamagaye amubwira ko hari amakuru y’ uko indege ya perezida Habyarimana igiye kuraswa ” missiles ” , akomeza avuga ukuntu ngo bwakeye abasirikari ba FAR bakagwa kubintu by’ ibitiyo byatoraguwe “mubihuru” (!) n’ abaturage bahungaga tariki 25/04/ 1994 bakaza gusobanukirwa ko zari “lance-missiles” nyuma bakazishyira perezida Mobutu ngo azibabikire maze bakaza kumenya ko ngo zabuze igihe generali Kabarebe afatira ubutegetsi Mzee Kabila muri Congo.
Iyumvire ubu buhamya butangaje hano :
Ikintu gitangaje muri iyi “interview” ni ukuntu Generali Majoro (FAR) Ntiwiragabo yemeza ko amakuru y’ uko hariho umugambi wo kwivugana perezida Habyarimana n’ inzira byari kunyuramo yari ayafite ariko akaba atarashoboye kugira icyo ayamaza. Yaba yaramuburiye ntabashe kumbyumva ?
Burya koko ntawe urenza umunsi we, kabone niyo yaba afite inzego z’ ubutasi zishinzwe kumumenyera aho rumutegeye , agasozi kayagusabye ntuyakarenza!
Samuel Kamanzi