Intumwa ya rubanda Ilhan OMAR wubatse izina ry’ umunyepolitike ufite ijambo rigera kure muri Leta zunze ubumwe bwa Amerika yavuze ko  nubwo nawe akomeje kwibaza ku ukuntu uwo mugabo yagejejwe mu Rwanda adashobora gushyigikira ko Paul Rusesabagina arekurwa kubera impamvu z’ uburwayi nkuko abo mu muryango we babigejeje mu nteko y’ icyo gihugu basaba kuko atizeye ko atasubira mubyo gushyigikira imitwe yitwaje intwaro.

Mu ntambara ya lobbies zivugwa mukibazo cya Rusesabagina, ijwi ry’ uyu munyepolitike Ilhan OMAR wamamaye kubera ukuntu yahanganye na Trump ku kibazo cyo guheza abayisilamu muri Amerika, riteye inzitizi ikomeye muri dossier yo kumufunguza biciye muri “pressure “ y’ igihugu cya Amerika. 

Abakurikirira hafi ikibazo cy’ uyu mugabo murugaga rw’ abunganizi mu Rwanda basanga umuryango wa Rusesabagina “…wakarebye uko wishyikiranira (n’ abamufite) kuko umukino wo guhanganisha lobbies ushobora kuzawutsindwa unawutesheje umwanya n’ akayabo.”

Samuel Kamanzi

Menya neza Ilhan OMAR : https://www.harpercollins.com/pages/ilhanomar Twitter : @IlhanMN