Nkuko Kagame yabikoze ubwoyakuragaho izina ryitiriwe ikibuga mpuzamahaga, muribuka ko ikibuga cyari cyaritiriwe Gregoire Kayibanda, akongera agakuraho ikitwaga hoteri iyagatanu nyakanga, ubu noneho ngo Kagame nyuma yokwimura imva ya Mbonyumutwa yarimuri sitade Kamarampaka igitarama, ngo haba hagiye kubakwa hoteri yishyaka rya FPR muburyo bwogusibanganya ayo mateka, igihe Gen Rutatina yarayoboye urwego rw’iperereza ngo yaba yaravuganye n’umusaza wumucuruzi witwa Bizimana uvuka igitarama akaba ari umuhutu uzwi cyane nabahutu bigitarama, bunvikanye ko yabafasha bakubaka hoteri muri Sitade Kamarampaka ariko bigakorwa mu izinarye kugirango abahutu baho igitarama batabibona nabi, doreko bo bakemera Mbonyumutwa nubwo atakiriho.
Bizimana yaba ngo yarababwiye kobitashoboka ko ahubwo bazana umuhungu we witwa Twahirwa Jacque wari warakatiwe ni inkiko Gacaca agahungira mugihugu cya Uganda Gen Rutatina wari ukuriye Urwego rw’iperereza rya gisirikare J2 yahise ahamagara Twahirwa Jacque akoranye na Ambassade y’Urwanda muri Uganda ahabwa urwandiko rwinzira ajya ikigari akigerayo Gen Rutatina ya mwakiriye muri hoteri iri ahitwa inyarurama ariko abenshi bakunze kuhita Rebero barumvikanye ndetse Twahirwa bamukuraho cya cyaha kidasaza, ariko iyo Kagame agufitemo inyungu iki ntacyo kivuze. Iyo hotel yujujwe vuba numwe mubasirikare bakuru ba FPR, niho FPR na abasirikare bakuru bakunze gukorera utunama twokoreka imbaga cg guhuguza imitungo yabanyarwanda.
Ikibazo kiriho ubu ni cy ‘Abacikacumu bi Gitarama babuze aho barega kuko Twahirwa wabamariye abantu ashyigikiwe na FPR.

MUPENZI