Ihere amatwi wumve aho RNC igeze isenyuka!

Amakuru ducyesha ababanye na Mzee Ngagijimana bita ” umunyenduga wa nyawe” ni uko ngo nyuma y’ ibura rya Rutabana yikoreye iperereza agasanga RNC yaravuye muri politike ikigira mu matiku ya munyangire adashira, n’ ubutekamutwe bushingiye kumafaranga akavuga ati ibibi birarutana.

” …Muzehe yakundaga Rutabana, no muri biriya yavuze wumvishe ko yiyemereye ko ari we yari guha amafaranga … Rutabana yababaje abantu benshi, byahise binagaragaza RNC mu ishusho yadutunguye twese kuko uwavuga ko Rutabana yazize ukuntu aba bantu Jjaja akunze kwita ” b’ ingenzi” bari batangiye kumwizera no gutera inkunga za gahunda yababwiraga, akaba ari nawe urubyiruko rwibonamo kurusha umuntu uhora abizeza ibitangaza bihera kuri radiyo ye…Rwose uwavuga ko (Kayumba Nyamwasa ) yikanze coup d ‘ etat no kuba hari amafaranga yaketse ko ashobora kuba atangwa ntamugereho ntiyaba yibeshye…Nta politike igikorwa , ibintu byabaye amatiku gusa. ”

” Abanyepolitike twagiraga (Kayumba Nyamwasa) yababujije epfo na ruguru barigendera, abasigaye ni ukwihambira kuri memory Patrick ( Karegeya) no kwanga guseba. Yararishenye (ishyaka RNC) .”

Samuel Kamanzi