Muminsi ishize ubwo twumvaga ngo igihugu cya Niger cyafashe gahunda yo kwirukana abanyarwanda wagirango cyakiriye ibyabo bitabanje kuganirwa, natangajwe n’ amagambo y’umwe muri abo banyarwanda ( Capt. Sagahutu )  kumuyoboro wa youtube! Hari igihe umuntu yibaza nimba abantu bagize uruhare mubyaha byakorewe abanyarwanda bajya bicara bakicuza ukayoberwa.

Rwabuze isoni!

Nta na rimwe ndumva hagira uwicuza urupfu rw’ agashinyaguro uriya mubyeyi Agatha Uwilingiyimana yishwe muri ” opozisiyo”. Iyica rubozo yakorewe azira gushakira igihugu cyacu amahoro ntawe uryirega, wagirango ni mythe, cyangwa yararyikoreye arangije araniyica!

Umubyeyi wakorewe iyica rubozo riteye ubwoba anatwite! Ese uwo mumalaika yiteguraga kwibaruka we yaziraga iki?

Capt. Sagahutu wahamijwe uruhare mu rupfu rw’ abasirikari b’ ababirigi barindaga Agatha Uwilingiyimana yatubwira iki ku byakorewe uwo mubyeyi mbere yo gusaba iyo mpinduka muri politike nyarwanda? Ese abo babirigi bari muri misiyo y’ amahoro yo kumurinda bo baziraga iki?

Ibya Niger n’ abanyarwanda ishaka kwirukana bizakemurwa n’ inkiko, singiye kwita abo banyarwanda “dechets nucleaire” nka Munyakazi Sadate kuko ngo ibyaye ikiboze irakirigata ariko igihe cyose ba nyirabayazana b’ impamvu u Rwanda ruyobowe n’ inkoni y’ icyuma uyu munsi batubashye abanyarwanda bahemukiye ngo bavuge bati hariya twarahemutse , hariya twakoze ishyano, hariya twaribeshye hazahora imbogamizi mu urubuga rwa politike nyarwanda.

Uwifuza impinduka ajye yiheraho ahinduke ntawe umushyizeho agahato tubibone.

Ese ubundi uwabaza Capt Sagahutu na bagenzi be bo muri iyo “battaillon de reconnaissance” impinduka bifuza batubwira ko ari iyihe? Aho ntiyaba iyo kwemeza ko ibyo bakoreye uyu mubyeyi ari ntawe ugomba kubibazwa , ko byari “auto defence” no “kurakara kw’ abasirikari” nkuko bakunze kubivuga ? Ese ubundi umusirikari ararakara cyangwa  akurikiza amabwiriza ?!

Ikindi umuntu yakwibaza gikomeye kubanyepolitike ba “opozisiyo” biganjemo n’ abadamu bagenzi ba nyakwigendera Agatha, ni ukuntu nabo batajya babaza ibyamukorewe ahubwo ugasanga bavugira abari kwisonga muri urwo rugomo cyangwa bicecekera ngo batiteranya! 

Biteye isoni n’ agahinda.

Berthilde Jeanot Gasana