FPR ntacyo iganya , ifaranga irarifite kuburyo ubu ariryo shyaka rya mbere rifite umutungo mwinshi ku isi.Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko abavuga ko FPR yahindutse ari abataye umurongo bakananirwa kujyana nayo mu gihe tugezemo.

Ngarambe abajijwe ku bivugwa ko indahiro y’abanyamuryango ba FPR ubu bivugwa ko yabaye umuhango mu gihe mbere yari igihango yasobanuye ko FPR indahiro yayo iba umuhango ku muntu utumva amatwara y’uwo muryango, naho ku bazi icyo baba bakora ngo indahiro yinjira muri uyu muryango ni igihango uba ugiranye nawo.
Muri iki gihe FPR yitegura kwizihiza imyaka 25 ibayeho, Ngarambe yavuze ko uyu mbere FPR yari yimirije imbere itahuka ry’abanyarwanda bose no kongera kubasubiza agaciro mu gihugu cyabo, ubu ngo iri shyaka rikaba rihangayikishijwe n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije amajyambere y’igihugu n’imibereho myiza y’abagituye bose.

Ngarambe ati: “ abataramenya ko ubu umuryango FPR ubu uri kureba ku majyambere y’igihugu kurusha gucyura abantu nka mbere, nibo bagenda bavuga ngo FPR yarahindutse si iya cyera.”
Ngarambe akaba yasobanuye ko kuba FPR ari umuryango bidakuraho kuba ari umutwe wa Politiki, ariko akemeza ko umutwe wa Politiki urobanura, nyamara ngo umuryango wakira ibitekerezo bya bose.

Ngarambe ati: “FPR ntabwo ari umutwe wa Politiki usanzwe ahubwo n’umuryango ushaka ko abanyarwanda bose bamera neza”.
Abajijwe ku banyamuryango bakomeye bagiye bava muri uwo muryango, Ngarambe yagize ati: “ Abavuyemo ntitubatindaho ngo ni uko bari iki cyangwa kiriya, ubu turareba benshi binjiye mu muryango, ubu hari benshi cyane bazakora ibyo abavuyemo bakoze bakaba banarenzaho”.
Uyu munyamabanga wa FPR-Inkotanyi abajijwe ku kuba haba hari abantu binjizwa muri FPR ku ngufu cyangwa bakayitinya, yasobanuye ko ari ukubeshya nta muntu winjizwa muri FPR ku ngufu, asobanura ko abaza muri FPR baza kubera imikorere myiza y’umuryango abereye Umunyamabanga.
Naho ku batinya FPR Ngarambe ati: “ Abakora neza ntibatinya FPR –Inkotanyi, abayitinya ni abajura baba bazi ko badatinda gutahurwa”.

Muri iki kiganiro, Christopher Bazivamo Umuyobozi wungirije wa FPR –Inkitanyi yatangaje ko kwizihiza isabukuru y’umuryango wabo bizatwara miliyoni 300 z’amanyarwanda mu bikorwa bitandukanye mu gihugu birimo amarushanwa, gufasha abatishoboye n’ibindi.
Ibindi bikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri iyi sabukuru harimo Imurikagurisha rizamara ukwezi kurenga, kuva tariki 30/11/2012 kugeza 16/12/2012 n’inama mpuzamahanga iteganyijwe kuba tariki 14/12/2012.

Umuryango wa FPR inkotanyi wavutse mu 1987, uyu mwaka wa 2012 wujuje imyaka 25, umunsi wo kwizihiza iyo myaka umaze uvutse ukazaba ku ya 15/12/2012, ku nsanganyamatsiko yigira iti:“imiyoborere myiza, ubukungu n’agaciro by’abanyarwanda”