Kwamagana akagambane gakomeje gukorerwa Mzee Condo Gerivazi
Ikibazo cy’ ibura rya Ben Rutabana cyasenye ubumwe bw’ abanyamuryango b’imena b’ ishyaka RNC gikomeje gushyira hanze imikorere n’ ubutiriganya bw’ umukuru nyawe waryo Kayumba Nyamwasa wihisha inyuma y’ abanyacyubahiro n’ abanyepolitike bafitanye isano n’ ingoma ya Habyarimana murwego rwo gushaka amaronko mu banyarwanda bahejejwe hanze na mafia ya generali Kagame na FPR ye.
Ibintu byeze byo gukomeza kugereka ibura rya Rutabana kuri Mzee Condo Gerivazi mubakiri abayoboke ba Kayumba Nyamwasa bagenda bajijisha babeshya abanyarwanda ko batandukanye nawe ni agahoma munwa!
Mbere na mbere Rutabana ubwe yasize avuze neza abari bamuteye impungenge muri iyo RNC.
Kandi kuba ashobora kuba hari ibyo batumvaga kimwe n’ uyu musaza bashaka gushinja ibura rye, yarasize yivugiye ukuntu gahunda ya gisirikari n’ intambara ari ibintu umusaza Condo atabashaga kwumva ntibyumvikana.
Igitangaje rero kinateye kwibaza byinshi kikaba ukuntu uwo Condo utazi iby’ abasirikari yishyuzwa Rutabana w’ umusirikari n’ abantu b’ abasirikari nka JP Turayishimiye, uzi neza ko ibisobanuro umusaza Condo yatanze ku ibura rya Rutabana yabivuze abitumwe na Kayumba Nyamwasa ndetse yanijejwe ( abeshywa ) ko Rutabana ari amahoro, ko iby’ iryo bura ari amabwire y’ abashakaga gusenya ishyaka RNC !
Ese JP Turayishimiye n’abandi bakozi bo mu bwiru ba Nyamwasa baba bapfa iki n’ uyu umusaza ?
Ko Turayishimiye ari we bizwi ko yavuganye na Rutabana mbere y’uko aburirwa irengero akaba atayobewe ko Kayumba Nyamwasa akoresha inzego n’ abayobozi ba RNC munyungu ze bwite yigana uko Kagame akoresha FPR yaba yibasira uyu musaza kugirango agere kuki?
Hari amakuru akomeje kungeraho avuga ko haba hari akanama gashinzwe kwirukanisha uyu musaza mu ishyaka RNC biturutse ku ukuntu mu minsi ishize yifatanyije n’ abaharanirira kwemeza ko habayeho genocide yakorewe abahutu no kuba bamwe mubagize ako kanama kamugambanira bavuga ko hari amabanga y’ umutungo w’ ishyaka bakeneye ko abamenera.
N’ ubwo ntemeranya nawe ku inyito y’ ibyaha by’intambara byakorewe abahutu, nkaba ntemera n’ umurongo wa politike wa RNC akomeyeho, ndagirango nsabe abanyarwanda gushyira mugaciro no kwubaha uyu musaza. Nta maraso afite mubiganza. Icyo azira n’ugushakira amahoro abanyarwanda mu ndiri zose ataretse iz’ abahezanguni, iz’ ibisambo n’ abicanyi kuko nabo ababonamwo abanyarwanda.
Noble Marara