Nyakubahwa perezida ko mukomeje kwirengagiza ikibazo nyamukuru cy’ inzara mubona kizikemura?
Nyakwubahwa Perezida Kagame, umwe mubakozi bo mubiro byanyu yatubwiye aya magambo : ” Ikibazo cy’ ubukungu nicyo kizadusenya. Economy nicollapsinga, niducollapsingana -kandi murabona ko ariho bijya- umwanzi azaba atubonye kuko aba ” mecontents” boshyeka bazamworohera cyane. “
Uyu mukozi wanyu yatubwiye aya magambo agaruka kukiganiro cyo kuri twitter umwe mubakunzi banyu yagiranye n’ abandi banyarwanda umuntu yavuga ko ari nk’ abo muri “middle class” babafatiye runini kuko aribo babatangiriraga abivumbura ngo batagarura ihungabana mu gihugu:
Mugihe mwe n’ ibyegera byanyu mwibereye mumunyenga wa bwa bushobozi ” butari buke ” mwigambiye mubukwe bwa Teta wa Rwigema, abanyarwanda biganjemo urubyiruko barabatabaza mukabima amatwi none bamwe batangiye kubahekenyera amenyo kubera inzara ibatema amara! “Urban hunger and unemployment lead to REVOLT!” ibi mwaba mubizirikana?
Aho kwita ku umwenda w’ u Rwanda, ku ubukerarugendo bwacu bwahombye , ku ubushomeri buteye ubwoba murasetsa imikara muvuga cameras mwashinze gufata abagira ibinyabiziga?!
Amabwiriza yo gushakira amafaranga mubinyabiziga ngo ashumbushe ay’ imisoro yaburiye muri ibi bintu bya Covid-19 ninde wundi wayatanze utari mwe ?! Nyakwubahwa perezida Kagame muzaryarya abanyarwanda kugeza ryari?
Nyamwanga kwumva ntiyanze no kubona. Nye mbona mwikungurira!
Samuel Kamanzi