Ninde wibagiwe ukuntu mu myaka ishize, James Musoni yamamaye akageza aho kunganya na shebuja kuburyo abakurikiraga amakuru yo mu cyama bemezaga ko amaherezo y’ inzira ye yari murugwiro?

Yari umwizerwa kuri mwenyewe. Yarica agakiza, ibinyamakuru bigatinya kumwandika kugeza ubwo amashyali n’ itiku byo mu cyama bimukoreye dossier. Bwaracyeye abo yari yaragiriye neza muri uko gukomera kwe babyigana bajya kumushinja ibibi byose bashoboye abandi bamuhungira muri munyangire . Muby’ ukuri ariko, James Musoni yagambaniwe n’ abantu batagera kuri 5. Abantu bari bamaze kurengwa n’ ishyali bari bazi ibye byose, bazi nuko bamuteranya ibukuru kandi babigezeho yigizwayo.

Kubera ukuntu abategetsi bacu bakunda ikuzo, iyo basebeye muruhame bagahinduka ikiganiro muri buri gikari, ntabwo ari ibanga ko abagambaniye Musoni bishimiye ukuntu yahambirijwe akoherezwa muri embassy iyobigwa kuburyo wabonaga ibye byarangiye … Ariko siko byagenze.

Akigera Zimbabwe wabonaga kwiyakira kubyamubayeho byaramunaniye, ariko yageze aho aratuza maze apanga uko azazuka ngo ahangane n’ abamugambaniye.

Musoni yahagurukiye rimwe amaze kumenya aho ibyamubayeho byaturutse arangije ashyira amakarita yasigaranye kumurongo, ashaka uko yavana umusaruro ufatika mubunyago maze ejo bundi aba azanye deal y’ abazimbabwe, yicisha bugufi anerekana ko ibyo gukunda ikuzo bamunenze yabyibagiwe!


Abadapfuye ntibabura kwongera kubonana! Abagambaniye Musoni ubu bagombe kuba bari kwicuza bibaza ikizakurikira n’ icyo azabitura namara kuzuka wese!

Samuel Kamanzi