Mugihe mumahanga hari hategerejwe “reaction” zidasanzwe ku byemezo by’ ubucamanza murubanza rwa bwana Paul Rusesabagina, u Rwanda rwandikiye Ububiligi inyandiko ikarishye rububwira ko ibyo kwitabira ibiganiro byari kuzahuza ibihugu byombi i New York bitakibaye kubera ukuntu ibiro bya Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ Bubiligi bwasuzuguye urwego rw’ ubucamanza bw’ u Rwanda kumugaragaro bunenga urubanza rwa Bwana Rusesabagina bunemeza ko buzakomeza kumuba hafi.

Amerika yo yavuze ko itanyuzwe n’ imigendekere y’ urubanza irangije ikuramo akayo karenge igira iti nimutabikosora ejo muzaba mwongeye irekera aho!

Soma inyandiko ya “state department” mururimi rw’ icyongereza ukanda link ikurikira :

https://www.state.gov/paul-rusesabagina-case-outcome/

Bamwe bati -ko Kagame atangiye kubananira, abazungu bazemera ko agumura na bagenzi be bicaye kubigega by’amavuta n’ amabuye y’agaciro?

Samuel Kamanzi