Nyuma yo kwumva iki kiganiro Bwana Twagiramungu yahaye Ikondera Libre , Madamu L. Mukandekezi yohereje ubutumwa bukarishye yadusabye gutangaza.

Inyandiko ya Madamu Mukandekezi:

Nitwa L. Mukandekezi .

Mumbabarire ntimunige igitekerezo cyanjye mumfashe nkigeze kuri Bwana Twagiramungu n’ abasomyi b’ urubuga rwanyu.

Numvishe ikiganiro Bwana Twagiramungu yagiranye na radiyo Ikondera Libre 08/16/2021 numva ngomba kugira icyo nkivugaho kandi mumbabarire kubivuga uko biri.

Koko umuntu w’ umukambwe agatinyuka akavuga ngo ntabwo azi uwishe Uwilingiyimana Agatha N’ IBYO BAMUKOREYE!!!? Umuntu yivugira ubwe ko akesha kuba akiriho kuri iki gihe? Mbega agahomamunwa mbega agashinyaguro?!!!

Cyakora kuva namwiyumviye akomoza ku uruhare rwe mu ukugurisha igihugu noneho ndemeye! Kuki abamubazaga bataperereje ngo tumenye uwishyuye n’ayo yatanze? 

Bajyaga bavuga ngo Twagiramungu ni umuhemu n’ umubeshyi  nkagirango ni byabindi by’ amashyali y’ abanyarwanda, nkumva ari ukumuziza ubusa!

Mbega mbega ibyo numvishe !

Mpise nsobanukirwa impamvu na FPR yamupfunyikiye amazi; kuko nimba yarayigorekeye amagambo nkuko yageze imbere y’ iyi mikoro akayagorekera nyirayo kugirango yikureho ikimwaro cy’ umuriro yacanye akananirwa kuzimya kubera irari ry’ ubutegetsi…

Mumbabarire kubivuga uko biri ariko Bwana Twagiramungu arabeshya agakabya!

Njye ndabona umujinya afitiye FPR kubera ukuntu yamusuzuguye, ikakimukoza, ikamugira BURE nukuntu yumvaga bari babiziranyeho- ariwo utuma avuga amagambo yuzuye ubu buhezanguni kurusha ba nyirabwo nk’ umugambanyi wabuze uko yigarura mwa benewabo.

Iyi nyandiko yanjye nimutayiniga nkizindi njya mbohereza hakagira uyisoma ugera kwa Bwana Rukokoma azamumbarize utu tubazo tw’ amatsiko mfite kandi nzi neza ko mpurijeho n’ banyarwanda batari bake.

Nonese:

1.Bwana Twagiramungu yaba aziza FPR ko yamubonye uko ari ikamuhemba ay’ abagambanyi? Ni ikihe cyizere yumvaga akwiye guhabwa nayo nk’ umuntu wabonye bikomeye agatera umugongo benewabo?

2.Ayo masezerano yihakana n’ukuntu yayahindiyemo, yayajyagamo ayashakamwo iki?

3. Ko yicara yimyoza ngo inkotanyi zishe Habyarimana , ajya kuzibera ministiri w’ intebe hari ikibazo urwo rupfu zishe Habyarimana rwigeze rumutera?

4. Ko atera hejuru ngo arashaka ubumwe bw’ abanyarwanda yita bamwe abanyamahanga yumva azabashyira he? Ese ababakomokaho bavukiye mu Rwanda, bahamaze imyaka nk’ iyo amaze ibukoloni, nabo ubwo ni abanyamahanga bazarwirukanwemwo?

Nimumara kumungerezaho utu tubazo , muzamumbwirire areke kwirushya yisobanura kuko twese twamwiboneye, wenda agize igishya akora yatubwira ati: nibyo koko naragambanye, nabonaga nk’ umukwe wa Kayibanda ari njye wari ukwiye gusimbura Ikinani, ndazikina nipasa muremure kubahutu benewacu nibwira ko nzabeshya inkotanyi birananira none nigarukiye  kwongoza no gushushanya abacyumva ururimi rw’amoko rwo mugihe cyanjye.

Umusaza Twagiramungu njye namugira inama yo kwigaya akareka kwiruka inyuma y’ ibyamusize no gushuka abato abatwerera baringa, akisazira yisomera kugasharira nkuko yabikoze ejo bundi kuri zumu kuko ingengabitekerezo nkiriya ye urubyiruko rwa nyuma y’ indege ari ntayo rukeneye nimba atarabimenya; n’ abo ayitwerera ataka aho byabagejeje twarayabonye, n’ abakiriho twese tuzi uko babayeho. Ibibazo n’ inzara uru Rwanda rufite ntibizakemurwa n’imijinya y’ abarwaye ibitekerezo bishaje.


Samuel Kamanzi