“Nubwo byitirirwa demokarasi, amakimbirane y’ abanyarwanda ba nyuma y’ ubukoloni ashingiye ku ntekerezo ebyiri …”
Nubwo u Rwanda rugenda rusatira iherezo ry’ ingoma ya Generali Kagame, ikibazo cy’ amoko kiracyakomeye. Kurebana ay’ ingwe hagati y’ “ abahutu” n’ abatutsi birakomeje kandi biteye impungenge. Kugeza ubu , ubwoko buracyari nyirabayazana w’umwuka mubi hagati y’ abanyarwanda kubera ukuntu amateka y’ ubuja n’ ubucakara ataganirwaho ngo ikibazo cy’ u rwango rwatwokamye gishakirwe umuti mumizi, habeho kwumvikana ku ubunyarwanda bushya kuri twese. Mbona kwemera icyo cyaha cy’ ubucakara byari gufasha gusobanurira abato amakosa yagaragaye igihe bwaciwe akanaba intandaro y’ ibibi byinshi byakurikiyeho, ndetse bikiriho n’ iki gihe aho usanga abanyarwanda baremeye ubusumbane mushingiye kubwoko; iyo “abahutu “ bararikirwa gusubirana inkomoko gakondo ntibabumbirwe mu ubumwe nabo ubwabo batemeranyaho, bwakoreshejwe mu guhora bakangishwa shebuja uzagaruka kubasubiza kungoyi ntibyari kuruta ?
Ministeri yahawe ubumwe bw’ abanyarwada munshingano ni intambwe nziza kandi ikomeye yadufasha gusobanukirwa no kwitandukanya n’ amakimbirane aterwa n’ intekerezo ebyiri zaganje izindi nyuma y’ubukononi bw’ Ababiligi.
Guhuza abanyarwanda bakagengwa n’ itegeko nshinga ribaha uburenganzira bumwe ni umuhigo utoroshye ariko ushobora kugerwaho hitabajwe ubuhanga, ubutwari no guharanira ejo heza h’ abana bacu.
Societe nyarwanda ikwiye guhugurirwa kwivugurura no kurenga ibintu by’ imyemerere iciriritse ihoza abantu mumwiryane. Ntidukwiye gukomeza kugendera kubisubizo bya propaganda zirengagiza uburemere bw’ ibibazo dufite, zikadutuburira ibisubizo byuzuye inenge. Mu mateka yacu higanje ibikomere bigomba kuvurwa bigakira birimo genocide yakorewe abatutsi n’ ibyaha by’ intambara byibasiye abaturage abayobozi bacu bakwiye kuvuga uko biri.
Uwatsinze yandika amateka ariko aba anafite inshingano yo kwibuka kugaragariza uwo arushije imbaraga ubumuntu.
Ntibihagije kuba Perezida Kagame yaravuze kubahutu baguye muntabara ya 1990-94 yo kubohora u Rwanda kuko abanyarwanda bagitegereje ko yifatanya nabo mu ukuririra ababo bose. Gusa, bitewe nukuntu icyo gikorwa gishobora kutamworohera nk’ umuyobozi w’ umusirikari, abanyarwanda bakazakigezwaho n’ uzahambwa inshingano zo kubayobora nyuma ye, nabyo byaba ari ibyo gushimwa kuko bikenewe.
Kurundi ruhande, nimba koko ikigamijwe ari amahoro arambye , ibyaha by’ intambara byabereye muri repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byaguyemo abaturage b’ abanyarwanda bikwiye kuvugwa muri “context” yabyo aho kwitwazwa nk’ikarita mu umukino wa politike y’ akarere k’ ibiyaga bigari.
Ntabwo ari ibanga ko intambara RPA yashoye ku Inzirabwoba yateye guhunga kw’ abaturage batagira ingano, ariko nanone ntawe uyobewe uko abo baturage bageze muri Repubulika Iharanira Demomkarasi ya Kongo kuko batari guhunga kuriya leta yatsinzwe itabigizemo uruhare.
Abaturage bashishikarijwe guhunga n’ agatsiko k’ intiti za MRND-CDR kihambiriye kubutegetsi na nyuma yo gutsindwa intambara kabonye mu ubwinshi bw’ abaturage icarita ya nyuma yo gukina muri geopolitike y’ akarere, abo bagabo bahungisha imiryango yabo bayijyana Iburayi, kure y’ayo mashyamba ari nako bashishikariza abaturage kuva mugihugu, babatera ubwoba bwiyongeraga ku ihungabana bari basanganywe kubera umuvurungano w’ intambara.
Ntabapfira gushira kandi abanyarwanda baraganira. Ibyabaye kubatutsi bibasiwe n’ abo bari bahunganye byaravuzwe kimwe n’ ibyabaye kubananiwe bakavuga imigambi yabo yo gusubira mu Rwanda kandi byari bibujijwe.
Ese ni ukubera iki uruhare rw’ abo bagabo bashishikarije abaturage gufata iyo nzira rutajya ruvugwa?Ni ukubera iki batashishikarije abo baturage gutaha bamaze kubona ko ba rutuku bifuzaga kwinjiza mukibazo cyo gusubirana ubutegetsi bari bambuwe babateye umugongo?
Ni ukubera iki abaharanira uburenganzira bwa muntu bibanda kuri ayo mahano yagwiririye abanyarwanda muri Kongo batajya banenga amakosa y’ abo bayobozi gito ba MRND-CDR?
Ese ko bari babonye batsinzwe nukubera iki batemeye gushyira intwaro hasi murwego rwo kurokora abo abaturage aho kubahindura ingabo y’inkingi ?
Abagize uruhare mumahano yagwiririye impunzi z’ abanyarwanda bagize ubutwari bakarwemera aho gukomeza kwihisha inyuma y’ abo bahemukiye n’ inyuma y’ ibyaha bya RPA, AFDL, UPDF, ADF, ALIR, FDLR,MAIMAI, RAIA Mutomboki, M23 yaje ibibasangamo n’ iyindi mitwe yitwaje intwaro yagenzwaga n’ amabuye y’ agaciro muri Zaire ya Mobutu icyo gihe, byagira icyo bihindura kurugendo rw’ ubumwe n’ ubwiyunge bw’ abanyarwanda!
Ikigaragara ku Rwanda rwa nyuma ya 94 ni uko rwerekejwe mu inzira ya gahunda y’iterambere hakurikijwe ingero za China na Singapore, hanateganyijwe umunyembaraga utagenzurwa muntebe y’ ubuyobozi nkuko no muri ibyo bihugu byagenze. Gusa, mugihe umuturage w’ u Rwanda ategereje iryo terambere leta imaze imyaka imwizeza ntabwo byamugwa nabi aramutse abonye inyangamugayo zamufasha gusobanukirwa amateka ye, kwiyakira no kwomorwa ibikomere amaze igihe kirekire agendana.
Noble Marara
Nibyo