Icyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho kirarambiranye.
Uwavuga ko hari igitangaza mu ukuganza kwa FPR yaba yirengagije nkana ko iki gihugu yakibonye ku ntsinzi ya gisirikari. Ku intsinzi y ‘ imbaraga. Ku nstinzi y’ urugamba yahanze ikaruvunikira kugeza kumusozo. Igihugu cyarafashwe, habaho impinduka munzengo zose za leta. Ejobundi, ibirori byo Kwibohora bizaba byizihizwa ku ncuro ya 27 bamwe babyina intsinzi abandi bayinubira , bayivumira kugahera!
Kuva yafata igihugu, FPR ishimwa na benshi nubwo atari ibanga ko abayishima bose atari uko bayikunda ; iho igeze , njye mbona yari ikwiye gushaka ukundi ikumira abayirwanya gusobanutse kandi kujyanye n’ ikinyejana tugezemo.
Wasobanura ute ukuntu umuntu abuzwa kuganira ikimubangamiye mumitegekere yitwa ko igendera kumahame ya demokarasi, bikamuviramo kwitwa umwanzi w’ igihugu yarwaniye akanamenera amaraso ?
Kujyana ikinyoma nkicyo munkiko si ugusuzugura ubutabera bikabije?
Aho byahereye bipfa ni muri uku kurindagiza abanyarwanda batwemeza ngo turi muri demokarasi! Kunenga ubutegetsi ukaba wanabwira abo ushaka uti nimubwange dushyireho ubundi bushya nti byigeze biba icyaha muri demokarasi habe na gato.
FPR yabonye iki tutabona muri wa mubare baringa wa 1% uyibuza kwuzuza 100% mu mukino w’ amatora ihora idukina ikanatsinda kugitsure n’ ubwoba?!
Mu Rwanda nta demokarasi ihari, ntaniyo duteze kuhabona mumyaka 50 iri imbere! Kuva ababiligi badupfunyikira ubwigenge bucagase, nta demokarasi nemera ko twabonye.
Habayeho gukuraho ubwami no kwimika repubulika yagiye ishimutwa na buri ngoma yatwaye igihugu kuva icyo gihe, yubakwamwo ikenewabo, utuzu n’ udutsiko twikubira ibyiza by’ igihugu mugihe abandi bashungera bashukurira ayo mata ya repubulika barinda bapfa atabagezeho!
Guhakwa ntaho byagiye, ahubwo byagarutse muyandi masura, gucinya inkoro birikomereza. Ibyateye ubu ngo by’amashyaka yashyize hamwe akagabana imyanya y ubuyobozi ni uruhenda abana rugezweho, ni “muvoma (mouvement)” y’ iki gihe.
Muby’ukuri demokarasi yananiye abanyarwanda bakwiye kubyemera. Kimwe nk’ ahandi mubihugu bya Afurika, ubutegetsi bushingiye kumahitamo y’umuturage hari abo bwabangamiye bituma higwa umushinga wa demokarasi “yacu” ,ifite umwihariko y’ubudasa” bugendera ku mahame y ‘abanyagitugu.
Mu Rwanda, ubutegetsi buriho nibudufashe bureke kwishushanya bwivuge uko buri, bwitwe ubwami, icyaha cyo kwangisha ubutegetsi buriho gikurweho, tujye tugenda tuzi ko u Rwanda rutwawe n’ umwami, tumenye kirazira twigengesere.
Baca umugani mukinyarwanda ngo akaje karemerwa ariko ak’ icyo cyaha cyo kwangisha abaturage ubwami bwihisha inyuma ya repubulika ,ko kararambiranye !
M. Aimable