Ikiganiro cya Gatete na Magnus kuri Victoire Ingabire gikomeje kwibazwaho…
Ikiganiro cya Me Gatete na Magnus gikomeje kugibwaho impaka mubikari by’ intara ya gatandatu cyashimangiye inkuta zubakiwe guhagarika urugendo rwa Madamu Victoire Ingabire hakoreshejwe amategeko kuburyo bigora umuturage wibona mubitekerezo bye kumushyigikira yemye kubera gutinya inkurikizi yabyo.
Urugendo rwa politike rwa madamu Ingabire, wemeza ko yajuririye icyemezo cy’ urukiko rw’ ikirenya agatsinda leta mu rwa Afurika ariko kugeza ubu akaba adashobora kwandikisha ishyaka rye, rwaba rugana he ?
Nimba koko hari abamushyigikiye mugihugu, bategereje iki ngo babigire impamo babyemeza kumugaragaro nta gutinya nka byabindi byateye by’ ab’ ubu baba barwana no “kutieranya na ba bagabo”?
Koko se ibya Madamu Ingabire byaba bizaba ibizahera ku mbuga nkoranya mbaga na wa mwihariko wayo w’ mumurongo ntarengwa ku“ abavugira mugihugu” .
Me Gatete yaba koko yemera ko leta y’ u Rwanda yubahiriza uburenganzira bwa muntu kurwego rukwiye cyangwa nuko ka karengane twamenyereye kataramugeraho?
Ntabwo yeruye ngo abivuge adaciye kuruhande , ariko Me Gatete wivugira ko yarezwe na FPR, yagiye muri wa murongo wemeza ko utatsinda urugamba rw’ amasasu ngo urw’ amagambo ruzakunanire ariko nubwo ashobora kuba ataribeshye kuri iyo ngingo, yibagiwe ko wishinga ijosi rikakubyarira umwingo kandi ntawamurenganya kuko burya ngo amatwi yuje amata, ntiyumva…
Kurikira ikiganiro cya Gatete na Magnus :
Samuel Kamanzi