Rwangizamirera Enock ntiyemera ko Me Bukuru Ntwali yiyahuye!
Me Bukuru Ntwali yazize gushinja Kagame gukorera genocide abanyamulenge.
Kuwa gatatu w’ikicyumweru mu gitondo, nibwo hamenyekanye amakuru y’umurambo wasanzwe imbere y’inyubako ikorerwamo ubucuruzi Nyabugogo aho byavugwaga ko uwo mugabo yiyahuye nyuma yo gusanga umugore we ari kumuca inyuma.
Me Bukuru yazize kuvuga imbwa mu mazina ya zo.
Imyaka igiye kuba itanu muri Kivu y’amajyepfo hari ikibazo cy’intambara yiswe iy’amoko. Iyi ntambara ihanganishije ubwoko bw’abatutsi bw’abanyamulenge n’andi moko gakondo akomoka muri kariya gace ndetse havugwamo n’inyeshyamba za RED TABARA zigometse kuri leta y’uburundi nyuma y’ipfuba rya coup d’etat ya 2015.
Nyuma y’aho ubwoko bw’abanyamulenge bwibasiwe n’imitwe ya Mai Mai na RED TABARA bagatwikirwa, bakicwa ndetse bakanyagwa inka, Abanyamulenge batandukanye ku Isi hose bumvikanye bamagana ibyo bikorwa ndetse abenshi bakavuga ko ari genocide. Muri bake bataryaga indimi kuri iki kibazo, harimo na Me Bukuru Ntwali wigeze no gukora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda. Uyu munyamatego yagiye yumvikana kenshi avuga ko bagashakabuhake bari kubateza Mai Mai na RED TABARA kugira ngo babanyage gakondo ya bo izwiho gukungahara ku mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere nka Gaz.
Ibi byose bikaba byaratumye Kagame yifuza kwirukana abanyamulenge kugira ngo abashe kuhakorera ibyo yifuza byose. Ikindi kivugwa ngo ni uko imiterere ya Minembwe yatuma uwashaka guhungabanya Uburundi byamworohera akaba aribyo bituma Kagame yifuza ko RED TABARA ihagira ibirindiro bihoraho.
Me Bukuru nk’umungamategeko wanabaye umunyamakuru yaje kumenya uyu mugambi maze awurwanya yivuye inyuma afatanije n’abandi banyamulenge bakomeye harimo General Masunzu, Dr Kigabo Thomas wari umuyobozi muri bank nkuru y’uRwanda akaba aherutse gupfa amanzaganya mu mezi ashize ndetse n’abandi benshi.
Si ibi gusa kandi ngo Bukuru yabwiraga bene wa bo mu mahuriro atandukanye ko abanyamulenge batazigera babona amahoro Kagame akiri Perezida. Ikindi ngo ni uko yakoraga rapports nyinshi kuri kiriya kibazo akaziha amnesty international na human right watch atibagiwe na bimwe mubinyamakuru mpuzamahanga. Aha hose ngo yashimangiraga ko Kagame yifuje buriya butaka kuva 1996, ariko Abanyamulenge bakanga kuza gutuzwa nkuko byagenze ku bagogwe n’abajomba bo muri north Kivu.
Inzego z’iperereza zihanangirije Me Bukuru Ntwali yanga kuva kw’izima.
Ubwo uyu mugabo yatangiraga kumvikana mu binyamakuru bitandukanye yamagana akarengane gakorerwa bene wabo ndetse ntatinye no kujomba igikwasi leta y’uRwanda kuba irebera abatutsi b’abanyamulenge bakorerwa genocide. Amakuru twahawe n’umwe mubakozi b’iperereza rya Kagame, avuga ko Bukuru yahatiwe guceceka kuri iki kibazo ariko akabyanga. Ngo si ibi gusa kuko bananyuze muri bene wa bo bakorera Kagame ngo bamucecekeshe, ariko ababera ibamba. Izi nzira zose zimaze kunanirana, ngo bamubwiye ko bamushakira visa akajya muri America cg Canada ariko akarekeraho gusakuriza Kagame nabyo arabyanga. Uyu mukozi wa DMI akomeza avuga ko Bukuru Ntwali yabasuzuguye anababwira nabi cyane aho yavuze ko ataba yararokotse imipanga yo mu Gatumba ngo hanyuma ahunge abatutsi bene wa bo.
Nyuma y’ibi byose ngo nibwo hateguwe uburyo bwo kumwica hakoreshejwe uburozi cg kumugongesha imodoka, ariko uburyo burabura kuko ngo yari asigaye agendana amakenga akirinda amajoro ndetse n’utubari.
Kuwa Kabiri biriwe bamugenda inyuma.
Nyuma y’uko indi migambi yo kwica Bukuru Ntwali igiye ipfuba kenshi, abishi ba Kagame bafashe icyemezo cyo kumuniga hanyuma bakamujyana hejuru muri étage bakamujugunya hasi bikavugwa ko yiyahuye. Ibi babigezeho kuko yafashwe kuwa Kabiri nimugoroba hanyuma yamara kwicwa bakamujyana Nyabugogo mu nyubako ndende ikorerwamo ubucuruzi bakamujugunya hasi ngo byitwe ko yiyahuye.
DMI zaryamiye amajanja ngo ziyobye uburari!
Mugitondo cyo kuwa gatatu abacuruzi batangiye gufungura amaduka, Nibwo uwo murambo wagaragaye maze insoresore zari zateguwe zitangira gukwiza amakuru mubinyamakuru ko babonye umugabo ava mu modoka akazamuka agasanga umugore we amuca inyuma agahitamo kwiyahura.
Bukuru Ntwali nta modoka yagiraga!
Umwe mubavandimwe we yavuze ko uretse no gutunga imodoka, Bukuru Ntwali atari azi no kuyitwara. Ahamyako yishwe na leta kuko yari amaze iminsi ahatirwa guceceka ku kibazo cya bene wa bo.
Rwangizamirera Enock